
Na Byukusenge Annonciata
Ingo zisaga 85% mu Karere ka Burera zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, akaba ari ibintu bishimira bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo. Bikaba byatangajwe mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Burera ryabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Kagogo hafi y’umupaka wa Cyanika bavuga ko bashimira leta na sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG kuko kubagezaho amashanyarazi byatumye bava mu icuraburindi ndetse bakaba baratangiye kwiteza imbere ndetse bavuga ko batiyumvishaga ukuntu amashanyarazi azabageraho.
Mujawimana Clarisse, utuye mu mudugudu wa Kikubo, akagari ka Nyamabuye Mu Murenge wa Kagogo, yaganiriye n’abakozi REG ati: ‘’Twari tubayeho nabi pe, nagendaga mu nzu mu mwijima, tuzunguza ibishirira none ubu ndi gucana, ndi gukanda ku gikuta bikaka nta kibazo.’’
Abaturage bemeza ko hari iteramebere batangiye kugeraho nko gukoresha imashini zisudira, gufungura ubucurizi bwo gutunganya imisatsi (salon de coiffure), gukoresha ibyuma bisya imyaka n’ibindi.
Banguwiha Emmanuel utuye mu mudugudu wa Musarara ati:‘’Iyo wabaga ubuze umuriro kuri telefoni wafataga urugendo ugiye gushaka umuriro cyangwa se ukayibika uwagushakag ntakubone, ariko nubwo washira aka kanya sinatera intambwe ntahise ncaginga (Charging-a). Inaha hari imashini zisya, izogosha, izisudira…turi mu iterambere”
Umuyobozi w’Ishami rya REG mu karere ka Burera Majyambere Jean de Dieu, avuga ko ubu REG irimo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Burera binyuze mu mushinga wayo witwa RUEAP (Rwanda Universal Energy Access Program).
Uyu mushinga umaze imyaka ibiri utangiye, ukaba umaze kugeza amashanyarazi ku ngo 19, 608 mu gihe hari hateganyijwe ingo 23,199 mu karere ka Burera. Muri uyu mushinga hubatswe umuyoboro munini w’ibirometero 91, imiyoboro mito y’ibirometero 547 ndetse hakaba harashyizweho ibyuma bitanga amashanyarazi bizwi nka ‘Transfomers’ 96 hakaba hasigagaye eshatu nazo zizashyirwaho.
Amakuru dukesha REG avuga ko ubwo yari mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Burera, Majyambere yagize ati: “Umushinga wo gucanira abaturage ugeze ku kigero gishimishije, abaturage batangiye gucana, ubu Akarere ka Burera kageze ku ijanisha rya 85.9% mu gukwirakwiza amashanyarazi, urumva ko dusigaje imibare micye nubwo narwo ari urugendo rutoroshye, ariko nyuma y’uyu mushinga hari n’undi uzakurikiraho twiteze ko nawo uzatugeza ku kigero gishimishije.’’

Avuga kandi ko abatarabona amashanyarazi nabo batibangiranye, ati:‘’Abatarabona amashanyarazi na bo bashonje bahishiwe, kuko gahunda dufite ni ukugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage 100%.’’
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG itangaza ko kuri ubu mu Rwanda abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bamaze kugera kuri 82%, REG ikaba yarihaye intego y’uko abaturage bose mu Rwanda bazabagerwaho n’amashanyarazi ku kigero cy’100% bitarenze mu myaka itanu iri imbere.