
Na Byukusenge Annonciata
Umusore w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu karere ka Kayonza, yatangiye gukora inzoga mu mwaka wa 2016 akoresha isekuru tumenyereye ko yifashishwa mu gusekura ubugari bwo kurya mu bice by’icyaro bidafite umuriro w’amashanyarazi.
Uyu musore witwa Murwanashyaka Issa, isekuru yamufashije gushyira inzoga ku isoko mu gihe cy’imyaka itanu kuko muri 2021 nibwo yabonye imashini zigezweho zimufasha gukora inzoga.

Mu buhamya bwe avuga ko yakuze afite inzozi zo kuba rwiyemezamirimo.
Ati: “Iyo umwana afite inzozi zo kuzagera ku gikorwa runaka cyangwa kuzaba uwo yifuza kuba we, arabiharanira kugera abigezeho. Impamvu abenshi batabigeraho, biterwa n’ikibazo cy’ubukene bw’imiryango bakomokamo no kutagira amahirwe yo guhura n’uwabafasha mu rugendo rwabo.”

Akomeza avuga ko yatangiye asekura ibyo yifashisha akora inzoga, ariko nta cyizere cy’uko yari kuzagera ku rwego rwo kubona imashini zigezweho nk’izo afite.

Ati: “Ubusanzwe inzoga tuzikora twifashishije tangawizi, icyatsi kizwi ku izina rya teyi, ubuki, umucyayicyayi n’amazi. Twabisekuraga mu isekuru kimwe ku kindi, tukabishyira mu bikoresho twabaga twatunganyije birimo indobo. Twabikoze bitugoye, ariko inzoga twarazibonaga zijyanye n’ubushobozi bw’ibikoresho. Twakoraga litiro 500 ku munsi.”

Uko Murwanashyaka yakabije inzozi akabona uruganda
Mu mwaka wa 2021, yamenye amakuru y’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu Kigo cyayo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) irimo kwakira imishinga y’abifuza gukora ibikorwa by’iterambere by’umwihariko ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Murwanashyaka kimwe n’abandi mu bice bitandukanye by’igihugu, yatanze umushinga we w’uruganda rukora inzoga.
Ati: “Kubera ko amahirwe yo kubona inkunga aba akenewe n’abantu benshi kandi bafite imishinga ikomeye, natanze umushinga wanjye ntafite icyizere cyose ko uzemerwa cyane ko byarebaga igihugu cyose. Ariko nagize amahirwe umushinga wanjye barawufata.”

Akomeza avuga ko umushinga we ukimara kwemerwa bamusuye aho akorera kugirango hakorwe igenzura rijyanye n’ibyo akora ndetse n’icyo inkunga azahabwa izakora.
Ati: “Abakozi ba RAB baje kunsura hano I Kayonza, bambwira ko inkunga izatangwa n’umushinga wabo witwa SAIP. Bampaye inkunga ya miliyoni 200 z’amafaranga y’ u Rwanda.”
Ubushobozi bw’uruganda bwikubye inshuro 4
“Kubera ubushobozi bucye bw’ibikoresho twari dufite, umusaruro wari mucye. Tugikoresha isekuru twakoraga litiro 50 ku munsi, nyuma twaguze imashini iciriritse ikajya iduha litiro 500 ku munsi. Tumaze kubona imashini igezweho twahawe na SAIP, ubu dukora litiro ziri hagati y’ibihumbi 70 na 80 z’inzoga ku munsi.”
Akomeza avuga ko isoko ryagutse ndetse n’amafaranga yinjizaga ku munsi yiyongereye n’ababonye akazi muri uru ruganda nabo bariyongereye.

Ati: “Mbere twari dufite abakozi 12, ariko ubu dufite abakozi 80 barimo 14 bahoraho. Nishimira ko hari abantu bavuye mu bushomeri ku bwanjye.”

Imbogamizi
Murwanashyaka avuga ko imbogamizi ari ibiciro biri hejuru kuko ibikoresho bakoresha bitumizwa mu mahanga, mu gihugu cy’Ubushinwa. Amacupa azwi kna Kaneti ashyirwamo inzoga, mbere ikarito yayo yaguraga amafara 600 y’ u Rwanda, none ubu igeze ku mafaranga 1400 y’ u Rwanda. Ibiciro biramutse bigabanutse ngo yabona inyungu yisumbuyeho akongera n’abakozi.
Ishusho ry’abafite akazi n’abashomeri mu byiciro bitandukanye
Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bakora n’abashomeri Mu Rwanda, bugaragaza ko mu byiciro bitandukanye harimo abakora n’abashomeri.
Abafite akazi
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite akazi mu gihugu ari 4,585,316, bangana na (54.6%). Aba barimo abagore bangana na 47.1% naho abagabo bangana na 63.1%. urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko rufite akazi rungana na 49.9%, naho abakuru, ni ukuvuga guhera ku myaka 31 y’amavuko kuzamura ni 67.2%. abafite akazi mu bice by’imijyi ni 61.6% naho mu cyaro ni 51.6%.
Abashomeri
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abashomeri mu byiciro byose ari 789,194, bangana na (14.7%). Abagabo ni 12.2% naho abagore ni 17.5%. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko ni 18%, naho abakuru kuva ku myaka 31 kuzamura ni 12.3%. abashomeri mu mijyi ni 13.6% naho mu cyaro ni 15.2%.