Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bagize urwego rw’abikorera rwego rw’ingufu mu Rwanda bateguye icyumweru cyahariwe ingufu aho u Rwanda ruri kwigira hamwe n’ibindi bihugu ingamba zo kongera ingufu zisubira n’amashanyarazi.

Bimwe mu byigirwa mu cyumweru cyahariwe ingufu ku ncuro ya 5 cyatangiye taliki 8/ Nzeri kikazageza taliki 12/Nzeri 2025, ni ikoreshwa ry’ikoranabuhanga , uruhare rw’abikorera n’ubushakashatsi nk’ingamba zo kongera ingufu zisubira zirimo izikomoka ku muyaga, ibimera, amazi n’imirasire y’izuba no kongera ingano y’amashanyarazi agera ku baturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Amb Uwihanganye Jean De Dieu yavuze ko icyumweru cyahariwe ari umwanya mwiza wo kwigira hamwe ibigezweho n’ubufatanye n’urwego rw’abikorera mu rwego rw’ingufu harebwa ubushakashatsi bushya.

Yagize ati:’’Uyu rero uba ari umwanya wo kugirango abantu bahure twese twige tumenye ibigezweho n’uburyo tugomba gufatanya kugera ku ntego twiyemeje.Ntabwo twabikora twenyine nka Leta tuba dukeneye gufatanya n’abikorera ku giti cyabo aribo Association of Energy Private Developpers(EPD) no mu mikorere tugashyiramo ubushakashatsi bushya.Ni byiza gukomeza umenya aho ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bigeze.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’abikorera mu rwego rw’Ingufu (EPD), Dr. Ivan Twagirashema, yavuze ko uyu mwaka harebwa ingamba mu Rwanda no muri Afurika hubakirwa ku bunararibonye by’ibimaze gukorwa mu Rwanda.
Yagize ati:’’ Uyu mwaka turareba ahanini ingamba ku bijyanye n’umugabane wa Afurika uhereye iwacu tukagerageza kubakira ku bunararibonye by’ibyakozwe mu Rwanda kugirango turebe uburyo byafasha n’abandi muri Afurika.Mu ngufu zisubira hari gukoresha ibimera birimo ibisheke, imirasire y’izuba,amazi ku migezi n’imirasire y’izuba.”
Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’Imiryango itari iya Leta iharanira kubungabunga ibidukikije (RCCDN), yavuze ko ari byiza ko u Rwanda rushyira imbaraga mu ngufu zisubira anasaba ibihugu byateye imbere gukoresha ingufu zisubira.
Yagize ati:’’Mu Rwanda rero ni byiza ko dufite gahuda yo gukoresha ingufu zisubira kandi ni byiza ko tubishyiramo imbaraga ndetse tukaba urugero muri Afurika no ku isi ko bishoboka ko ingufu zisubira zishobora gutanga imbaraga zavamo ingufu zikoreshwa mu nganda n’ahandi zaba zikenewe.Dukora ubuvugizi bwo kuva mu gukoresha ingufu zitisubira , tujya mu ngufu zisubira,tukabisaba ibihugu by’Afurika muri rusange n’isi yose cyane cyane ibihugu byateye imbere.”
Kugeza ubu mu Rwanda Megawati zirenga 400 z’amashanyarazi nizo zigera kubaturage.U Rwanda rukaba rwarihaye intego aho mu 2050 ruzaba rugejeje ku ngano ya Gigawati (GW) eshatu.
Clementine NYIRANGARUYE
