Na Byukusenge Annonciata
Akanyamuneza ni kose ku batuye umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko batarabona iswhagara yo kuvanga n’ubutaka bwabo buteraga kubera gusharira, ariko nyuma yo kumenya ko gushyira ishwagara mu mirima yabo bitanga umusaruro ubu bareza n’abo mu tundi turere bakajya kuhashakira ibyo kurya.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2026A kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nzeri 2025 mu gishanga cya Urwojya, abahinzi bagaragaje ibyishimo kuko basigaye bahinga bakeza.

Banzubaze Ferdinand, ni umwe mu bahinzi bahinga mu gishanga cy’Urwonjya. Aravuga uko ubuhinzi buvuguruye bwabahinduriye ubuzima.
Ati: “Mberey o gukoresha ishwagara mu buhinzi bwacu, ntabwo twezaga kubera gusharira k’ubutaka. Ibi byatumaga tujya guhahira ahandi, ariko ubu tureza tugasagurira n’amasoko, inzara yarashize.”
Ubuhinzi mu gishanga cy’Urwonjya bwari bwifashe gute mbere yo gukoresha ishwagara?
Banzubaze arabigarukaho muri aya magambo. Ati: “Mbere ya 2018, iki gishanga cyahingwaga mu buryo bw’akajagari, buri wese yahingaga uko abyumva kandi igihe ashakiye. N’ubwo abantu bahingaga, hari benshi bacwaga n’inzara, abandi bakaragiramo amatungo. Kubera ubufasha bw’ ishwagara, ifumbire n’imbuto ihagije twahawe na leta, ubu turasarura toni 5 n’ibiro 200 by’ibigori kuri Hegitare na toni 25 z’ibirayi kuri Hegitare.”

Akomeza avuga ko ku mwero imodoka ziba zisimburana zijya gutwara ibiribwa n’undi musaruro i Nyaruguru. Ati: “Ibirayi, ibigori n’icyayi bipakirwa bijyanwa mu nganda zibitunganya bivuye hano iwacu, bitandukanye no mu myaka yashize kuko tutabonaga n’ibyo kurya.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Marc Cyubahiro Bagabe, yavuze ko umusaruro w’aba bahinzi ushobora kuzamuka ukagera kuri toni 10.

Ati: “Iyo utinze mu kubagara, icyumweru kimwe gusa bishobora gutuma umusaruro utagera ku ntego. Tugomba kubagarira icyarimwe, dushyiremo ifumbire ihagije kandi turwanye n’ibyonnyi kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yatangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A muri iki gishanga cya Urwojya, yabwiye abahinzi ko bishoboka kongera ubuso basanzwe bahingaho, kuko ahamaze gutungwanywa umusaruro wikubye inshuro ebyiri.

Ati: “Ahenshi hamaze gutunganywa umusaruro wikubye kabiri kuri hegitari. Tugiye gusaba abashinzwe ubuhinzi (Agronomes) kurushaho gufasha abahinzi bababa hafi kugirango umusaruro ukomeze wiyongere.”
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin arimo kugirira mu Ntara y’Amajyepfo, arikumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihanganye Jean de Dieu, na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, bakaba bari bayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel.



