Ubutumwa bwashyizwe kuri konti y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 19 Nzeri 2025 bugaragaza ko Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev kiri i Baku ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azunamira intwari ya Azerbaijan Heydar Aliyev, agashyira indabo ku mva ye mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Azanashyira indabo ku rwibutso rw’abaguye mu ntambara ya mbere n’iya kabiri ya Karabakh.
Perezida Kagame kandi azakirwa anagirane ibiganiro na Perezida Ilham Aliyev mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi kandi bazakurikirana umuhango wo gusinya amasezerano mu byerekeye uburezi, ubuhinzi, ingendo zo mu kirere, ubucuruzi ndetse n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta.
Perezida Paul Kagame yaherukaga i Baku muri Azerbaijan, mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.
Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.
Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame.
Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

