Na Ingabire Nadine
Tumwe mu turere tw’intara y’iburasirazuba dukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihandagurikire y’ibihe by’umwihariko izuba ryinshi, tumaze guterwaho ibiti bivangwa n’imyaka ku buso Bungana na hegitari 3,719, bikazanafasha gufata neza ubutaka hirindwa isuri.
Binyuze mu mushinga wa NAP Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) buvuga ko ahatewe ibiti bihangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ari ahantu hakikijwe n’amabuye, hagaragaraga ikibazo cy’izuba mu Mirenge ya Mpanga, Kigina, Nyarubuye na Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri REMA, Ngendahimana Cyprien avuga ko intego nyamukuru z’uyu mushinga ari ukubaka ubudahangarwa, no gufasha igihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati:”Ahatewe ibyo biti abahatuye batekerezaga ko kuhatera ibiti bitashoboka, kubera amabuye menshi ahaboneka.”
Ngendahimana avuga ko ibiti byatewe bitanga umwuka mwiza bikanakurura imvura. Ibiti byatewe biri mu bwoko bita Calitris byihanganira izuba.

Nsengiyumva Anatole wo mu Mudugudu wa Rusha, Akagari ka Kankobwa Umurenge wa Mpanga, avuga ko aho REMA yateye ibiti hari hameze nk’ubutayu kubera amabuye akikije agasozi.
Ati:”Iyo imvura yagwaga yatwaraga ubutaka, ariko aho haterewe ibiti ubutaka ntabwo bugitwarwa.”
Mukansanga Léonille wo mu Mudugudu wa Musheri, Akagari ka Musheri, Umurenge wa Musheri Akarere ka Nyagatare, avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka bifata ubutaka bahingaho, ariko bikanabarinda umuyaga mwinshi watwaraga ibisenge by’inzu.
Ati:”Kuva twatera ibiti bivangwa n’imyaka umusaruro tubona wikubye kabiri.”
Umukozi wa REMA ukuriye Umushinga wa NAP, Niyitegeka Servant avuga ko hari n’aho uyu mushinga wegereje abahinzi n’aborozi amazi.
Ati: “Aha ni igice cy’ubuhinzi n’ubworozi ahenshi bakoresha imirasire y’izuba buhira ibihingwa.”
Mu Mirenge ine yo mu Karere ka Kirehe, uyu mushinga wateye ibiti bivangwa n’imyaka n’ibihangana n’imihindagurikire y’ibihe kuri hegitari 1,830.
Naho mu Murenge wa Musheri na Matimba uyu mushinga wateye ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1,889.
Uyu mushinga wa NAP ukorera mu Karere ka Kirehe, Rusizi, Nyagatare na Nyamasheke ukaba uzatwara miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika.
