
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko ahantu hagaragara amazi aretse kandi arimo udusimba tw’umukara bamwe bita imihini, aba ari imibu ibura iminsi mike ngo imenye kuguruka, asaba ko aho hantu hajya hasukurwa mu rwego rwo guhashya malaria.
Dr. Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa 9 Kamena 2025 asaba ko Abanyarwanda bagira uruhare rufatika mu kurwanya indwara ya malaria, abibutsa ko kurwanya imibu bitagomba gutegereza ko yamaze kuba umubu ushobora kuguruka no kurumana.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dr. Nsanzimana yagaragaje ko aho umuntu abona amazi arimo udukoko tw’umukara benshi bita imihini, aba abonye ahantu imibu iri gukurira.
Yagize ati “Aho uzabona amazi aretse, arimo udukoko tw’umukara bamwe bita imihini (mosquito larvae). Uzamenye ko ari imibu ibura iminsi mike ngo imenye kuguruka. Kuraho aya mazi, ni ho imibu itera amagi, ikororoka, bikongera malaria.”
Imibu igira ibyiciro bine by’ingenzi inyuramo kugira ngo ikure kandi harimo n’icyo kuba imihini nyuma yo guterwa kw’amagi.
Ubusanzwe imibu y’ingore itera amagi hejuru y’amazi adatemba nk’ibidendezi, amasafuriya asigayemo amazi, amacupa n’ibindi.
Ayo magi ni yo avamo twa dusimba tw’umukara bita imihini, twamara gukura tukavamo imibu tukaguruka bityo tukaba twakwirakwiza maralia mu buryo bwihuse.
Minisitiri Dr. Nsanzimana asobanura ko gukuraho amazi yahagaze no gutwika ibikoresho bishobora kuyabika ari intambwe ikomeye mu gukumira malaria.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2016/2017-2023/2024 igabanyuka ry’abarwara Malaria ryari kuri 90%, aho abayirwaye bavuye kuri miliyoni 4,8 bagera ku bihumbi 620.
Ni mu gihe abicwaga n’iyo ndwara bavuye kuri 650 bagera kuri 67 muri icyo gihe.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko u Rwanda rwatangiye kwifashisha imiti mishya ibiri mu kuvura indwara ya malaria, Dihydroartemisinin-piperaquine (DHAP) na Pyramax, ikunganira usanzweho wa ‘Coartem’ watangiye gucika intege mu duce tumwe tw’igihugu.
SOURCE: IGIHE