Na Byukusenge Annonciata
Bamwe mu bangavu basambanyijwe bagaterwa inda bakabyara imburagihe, bakandura virusi itera SIDA, bavuga byatewe n’imibanire mibi y’ababyeyi babo bahoraga mu makimbirane, abanda bakavuga ko kuba bamwe mu babyeyi babo bakora umwuga w’uburaya byatumye abagabo bagenda mu rugo iwabo kureba ababyeyi babo babasambanya kandi ababyeyi ntibagire icyo babikoraho.
Umwangavu wahawe izina rya Nyampinga muri iyi nkuru, atuye mu karere ka Huye, umurenge wa Huye. Ni umwana wa kane mu muryango kuko bavutse abana 6, bavuka ku umubyeyi umwe w’umugore, ariko buri wese afite Se ukwe.
Nyampinga yize amashuri 5 abanza. Yavuye mu ishuri kubera ko nyina atabashaga kumwishyurira ishuri kandi atazi se umubyara.
Aganira na The Forefront Magazine, yagarutse ku buzima bwe igihe yari amaze kumenya ubwenge kugera ubu.
Ati: “Twakuriye mu buzima bubi umuntu wese atabasha kumva. Mama yakoraga umwuga w’uburaya, mu rugo hakaza abagabo batandukanye buri munsi. Kubera ko ari umusinzi n’abo bagabo bazanaga bavuye mu kabari basinze, bagera mu rugo bakarwana bakadusohora tukarara hanze. Abaturanyi babanje kujya baducumbikira, ariko babonye ari amakimbirane ahoraho bagera aho barabyanga.”
Akomeza avuga ko bakuru be babiri batwaye inda bazitewe n’abagabo bubatse ingo kubera ko babahaga amafaranga yo guhaha ibyo kurya kugirango barumuna babo babone imibereho.
Nyampinga yabayeho muri ubwo buzima kugeza agize imyaka 16 y’amavuko.
Ati: “Abagabo bajyaga baza kureba mama bashatse kunsambanya, ariko ndabahunga nabona baje nkajya njya kurara mu gasozi. Natinyaga ko banyanduza SIDA kuko bari baramaze kuyanduza mama kandi agakomeza akaryamana nabo.”
Gukora umwuga w’uburaya kw’ababyeyi byatumye Nyampinga abyara imburagihe
Nyampinga avuga ko yajyaga arara iruhande rw’utubari kugirango nihagira ikimukanga atake abari mu kabari bamutabare, bitewe nuko aho batuye hakunda kuba amabandi n’abajura cyane mu masaha y’ijoro.
Ati: “Kubera ko abantu bahoraga bambona ku gasozi mu masaha y’ijoro, byatumye abasinzi bamenya aho mba nicaye batangira kujya bambwira ngo njye kurara iwabo. Bwa mbere nabonaga ari impuhwe, ariko iyo najyaga kurarayo bwa Kabiri umugabo wo muri urwo rugo yatangiraga kumbwira ngo turyamane kandi njyewe nari narafashe icyemezo cyo kwirinda no kwifata ngo ntazagira imibereho mibi yo gukora uburaya nka mama.”
Nyampinga yabonye bimuyobeye asubira mu rugo kwa mama, ariko bakuru be yari yarabirukanye ndetse na musaza we byatumye ashaka umugore ku myaka 17 y’amavuko. Abagore yagiye asimburanya bose bagendaga kubera ko babaga bashinje atabasha kubahahira kandi bakagenda bafite inda. Nawe afite abana badahuje ba nyina.
Ati: “Nakomeje kubaho mu buzima bugoye, aho ngiye gusaba ikiraka ntabwo bakimpaga bavugaga ko ndi umwana. Icyo nabashaga gukora kwabaga ari ukuvoma amazi yo kubumba amatafari aho barimo kubaka, ari naho nasambanyirijwe ngaterwa inda, nkakdura n’agakoko gatera SIDA.”
Kwandura SIDA kwa Nyampinga byabaye nk’umusonga mu gikomere
“Ku myaka 16 y’amavuko naragara aho bubaka kubera ko habaga hari abazamu baraririye ibikoresho by’ubwubatsi. Muri 2023 mu mvura y’itumba nabuze aho kuryama kubera imvura nyinshi. Byabaye ngmbwa ko abayedi barariga ibikoresho by’ubwubatsi bancumbikira mu nzu, maze uwari ufite matela aravuga ngo sindyame hasi ngende turarane.”
Akomeza avuga ko bitewe nuko bari baramaze kumenya ubima abayemo, yumvaga ari impuhwe bamugiriye ntacyo bari bumutware.
“Twararyamye ntakibazo ndanasinzira kuko narimaze igihe ndara ku gasozi imbeho ikambuza gusinzira. Habaye mu gicuku numvise uwo muhungu atangiye kunkuramo ikariso kuko ijipo yo yari yamaze kuyikuramo ntumva nsinziriye. Naratatse mbura untabara, kuko sinamenye nib aba basore bandi bari bahari bagiye kurara ahandi cyangwa niba baranze kuntabara ku bushake.”

Iryo joro Nyampinga yahise asama, ubuzima bw’umubyeyi utwite ntibwamworoheye kuko mama we yanze kumwakira avuga ko yabaye ikirara. Nyampinga ntiyagiraga umwenda wo kwambara nk’abandi babyeyi batwite, yambaraga ijipo yahoze yambara ataratwita, akambara udukabutura n’udupira tutamwambitse.
Ati: “Nagendaga ndi interagahinda kuko umubyeyi wese wambonaga yifuzaga kubanza kumenya niba mama ariho cyangwa yarapfuye. Namubwiraga ko akiraho, akambwira ngo tugende nguherekeze akwakire mu rugo, ariko bikaba iby’ubusa akanyirukana.”
Yongeraho ko abagiraneza bamuhaye imyenda yo kwambara nk’umubyeyi utwite, ariko asigarana ikibazo cy’imyenda azambika umwana amaze kubyara.
Ati: “Imyenda yo kwambika umwana yarampangayitse, ariko nigira inama yo kuzajya mwambika ibitenge abagiraneza bari barampaye. Ibyo kubyarira kwa muganga si nabitekerezaga kuko nta Mituweli nagiraga, mama ntabwo yari yarayishyuye. Ibi byatumbye mbyara nipimishije inshuro imwe habura ukwezi kumwe ngo mbyare kuko nashatse ikiciro cyanjye, abagiraneza banyishyurira Mituweli.”
Amaze kubyara yagize ikibazo cy’imirire mibi nk’umubyeyi wagombaga kwitabwaho, ariko ntibikorwe.
Ibi byatumye Nyampinga atangira gukora ubusambanyi nk’umwuga kuko avuga ko yabonaga ntacyo akiramira.
Ati: “Nabonaga ngiye kwicwa n’inzara kuburyo umwana atabonaga amashereka yo konka kandi mama ntiyashoboraga guteka ngo ampe ibyo kurya. Yarambwiraga ngo ninsange umugabo wanjye kandi kubaka byari byararangiye ntazi aho yagiye.”
Bitewe nuko nta buryo bw’itumanaho yagiraga ngo amenyeshe uwo musore ko yabyaye byibura amufashe, yatangiye gusubira kurara iruhande rw’utubari, ariko ngo ahindura amasaha akajya ahagera kare kugirango hagire uwamuha ubufasha akabona icyo kurya.
Uwamuhaga amafaranga wese ku munsi ukurikiyeho yamubwiraga ko amuha andi, ari uko bamaze gusambana.
“Nabayeho nsambana n’abagabo ntazi niba ari bazima cyangwa niba bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ibi byatumye nandura SIDA, ariko intandaro ni mama kuko byose niwe byaturutseho.”
Kurwara SIDA atabona ibyo kurya ni ikibazo kiremereye Nyampinga
Kubura ibyo kurya ni ikibazo cyahuriranye n’ibindi bibazo Nyampinga yari asanganywe birimo gusambanywa, kubyara imburagihe, kwandura virusi itera SIDA, kutagira aho aba, kutamenya Se umubyara n’ibindi.
Ati: “Namaze amezi ane kwa mama maze kubyara, atangira kumbwira ngo njye mpaha ibyo kurya njyewe wonsa naho we nta kibazo afite azajya agenda anywe icupa ry’inzoga ubundi aze aryamye. Ibi byatumye niga kunywa inzoga kuko arizo zigura macye nabashaga kwigurira. Narihebye kuko numvaga nifuza gupfa nzize SIDA ako kanya, ariko sinapfa.”
Akomeza avuga ko bitewe n’imbara nke z’umubiri, atabasha gukora akazi kavunanye, ari nayo mpamvu abaturanyi batamuha ibiraka, uretse kumugirira impuhwe.
Nyampinga yamenye gute ko n’uwanduye SIDA aramba?
Agiye gukingiza umwana urukingo rw’amezi 6, abaganga bamubwiye ko agomba gutangira guha umwana imfashabere, ariko basanga umwana yamaze kugira ikibazo cy’imirire mibi kuko na Nyampinga basanze ayifite.
Ati: “Bitewe nuko babonaga meze nabi, bansabye gutanga ibizamini ngo barebe ko nta kindi kibazo mfite. Ibisubizo byaje bisanga ndwaye SIDA. Nari narabihishe kuko aho nari nagiye gukingiza siho nari naragiye bwa mbere. Nahungaga ko basanga ntaratangiye gufata imiti kandi bari barabimbwiye.”
Bitewe nuko yabonaga atazakomeza kubihisha kandi umwana yonka amashereka yanduye, yigiriye inama yo kujya kubibwira mama we. Agezeyo yarabimubwiye, ariko amusubiza mu magambo atamuhumuriza kuko yamubwiye ko agomba gushaka aho ajyana uwo mwana, ubundi agashaka isanduku azahambwamo.
Ati: “Mama yanteye ubwoba kandi narinzi ko agiye kumpumuriza. Yambwiye ko namwiganye none ngiye guhita mpfa kubera imibereho mib inari mfite.”
Nyampinga yatangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025.
Mu mbaraga ze nke, yagerageje gukora uko ashoboye agashaka aho akora ibiraka kugirango abone amafaranga yo guhaha ibyo kurya.
Ati: “Nkomanga ku bipangu by’abakire ngasaba akazi. Hari aho nahirira amatungo bakampemba ku kwezi, hari aho bampa imyenda nkayifura bakampa amafaranga, ubuzima bugakomeza. Ikibazo ngira nuko iyo nyweye imiti ntariye indusha imbaraga sim bone uko njya gushaka imibereho.”
Nyampinga ntabwo yakomeje kubana na mama we kuko ngo yamutegekaga guhaha kandi adafite amafaranga yo guhaha ibibahagije bose, ahitamo kujya gusha umugabo nawe ufite ubwandu, ubu niwe babana mu buzima bugoye.
Uruhare rw’ibigo by’urubyiruku mu gukumira ubwandu bushya no kwigisha ubuzima bw’imyororokere
Nyampinga avuga ko mbere yo kubyara imburagihe atigeze agira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, ahubwo yabimenye nyuma yo kubyara atangiye kujya yitabira ibiganiro bihuza urubyiruko bivuga ku kurwanya no kwirinda SIDA.
Ati: “Ubuzima bw’imyororokere ubu nibwo nabumenye menya no kuboneza urubyabro kuko izi serivisi zose nzihererwa ku kigo cy’urubyiruko cya Huye. Byangiriye umumaro kuko ubu mba narasamye indi nda nkabyara umwana ufite ubwandu, ariko inyigisho zihatangirwa nizo zamfashije.”
Ababyeyi batungwa urutoki mu bibazo bituma urubyiruko rwandura SIDA
Rwigamba Aimable, ni umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko (Centre des Jeunes) cyo mu murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Mu kiganiro na Forefront Magazine yavuze ko ikibazo cy’aba bana baterwa inda bakabyara imburagihe bakanandura virusi itera SIDA bakizi ndetse ko hanafashwe ingamba mu rwego rwo gukumira inda ziterwa abangavu n’ubwandu bushya mu rubyiruko.
Ati: “Abangavu babyaye imburagihe tubashishikariza kuboneza urubyaro no kwirinda gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko hari abandura SIDA ntibafate imiti bitewe nuko batabizi. Izi serivisi tuzibahera hano ku kigo cy’urubyiruko aho baba bisanzuye kuko urubyiruko niwo mubare munini w’abatugana dufite. Izi serivisi tuzitanga inshuro ebyiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa kabiri no ku wa kane. Tugira umuforomo uza kuri iyi minsi avuye ku kigo nderabuzima cya Muhoza. Uwanduye ntatangire imiti cyangwa akabikeka ariko ntagane ikigo nderabuzima, hano turamufasha.”
Akomeza avuga ko ko impamvu nyamukuru ari uko aba bangavu babyara biturutse ku makimbirane yo mu miryango kandi batongera gusubira iwabo ugasanga niba umwana abyaye ku myaka 16, azagira 18 amaze kubyara kabiri cyangwa gatatu ari naho bandurria virusi itera SIDA.
Mu ngamba zafashwe harimo gahunda ya siporo rusange yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’iki kigo cy’urubyiruko, iyi siporo ikaba itangirwamo ubutumwa bwo kwirinda inda zitateguwe ndetse na virusi itera SIDA. Uru rubyiruko kandi ruhabwa udukingirizo mu rwego rwo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bikanabarinda inda z’imburagihe no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, ubwo yari mu nama ya 13 y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira kurwanya Sida (IAS) muri Nyakanga 2025 i Kigali, yatangaje ko kugeza mu 2025 abagera kuri 30% mu bafite Virusi itera Sida bashobora kubaho imyaka 50 kuzamura.
Ati: Buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera Sida, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo. Hakozwe umurimo ukomeye kuko u Rwanda rwagabanyije imibare y’ubwandu bushya ku kigero cya 82% mu gihe abicwa na Sida bagabanyutse kugeza kuri 86%.”
U Rwanda kandi rwamaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95. Bivuze ko 95% by’abaturage baba bazi uko bahagaze, 95% by’abazi uko bahagaze bafata imiti igabanya ubukana ndetse 95% by’abafite virusi itera Sida badashobora kuyanduza binyuze mu mibonano mpuzabitsina mbese nta virusi igaragara mu mu maraso yabo. Ubu u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Icyakora ab’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 15 na 19 no hagati ya 20 na 24 y’amavuko ni bo badafata imiti neza mu mezi 12 kuva bayitangiye.
Ab’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 20 na 24 bakurikiza amabwiriza bahawe ku kunywa imiti ku kigero cya 88%. Abadakurikiza amabwiriza ni 9% mu gihe abapfa ari 3%.
Abandi bapfa cyane ni abafite imyaka iri hejuru ya 50 nubwo baba bakurikije amabwiriza bahawe yo gufata imiti ku kigero cya 95%.
Abandi bapfa ni abari munsi y’imyaka 15 b’abahungu. Bari ku rugero rwa 4% nubwo bakurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana ku kigero cya 96%.
Muri rusange ibijyanye no gukurikiza amabwiriza yo kunywa imiti igabanya ubukana mu Rwanda biri kuri 94,5% mu gihe abagore babikurikiza ku kigero cya 96% abagabo bakabikurikiza ku kigero cya 93%.
35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera Sida, mu gihe abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina 5,8% ari bo bayifite. 43% by’abo baryamana bahuje ibitsina, ni bo bazi uko bahagaze.
RBC igaragaza ko urubyiruko ruri mu bari kuyandura cyane byagera mu bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina n’abakora uburaya igasya itanzitse.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu myaka 20 ishize hakozwe ibikomeye ndetse agaragaza ko hari icyizere cy’uko iyi ndwara yarwanywa burundu.
Ati “Twateye imbere, abakiri bato bavutse barinzwe iyi ndwara ndetse na bo barakuze bafite abana. Ni ingero zigaragaza impamvu turi hano ndetse n’uruhare twagize nk’abantu.”
