Na Byukusenge Annonciata
Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ibihingwa byateye imbere, cyane cyane ibihingwa by’imizi n’ibijumba bifite akamaro kanini mu kwihaza mu biribwa bikaba na njyengabukungu, leta y’ u Rwanda ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi aricyo (International Potato Center), batangije umushinga wo kongerera ibihingwa ubushobozi hifashishijwe ikoranabuhanga, aribyo biytwa Rwanda Biotech Capacity Building (BioCap) Project, mu rurimi rw’icyongereza.
Bikorwa bite?
Felix Gatunzi ni umushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, akaba ari umwe mu bagira uruhare mu gutubura no kongerera ubushobozi ibihingwa bivuguruye birimo urutoki, ibirayi, ibijumba n’ imyumbati.

Ati: “Dukoresha ingingo z’ibihingwa nk’imizi n’amababi, ibyo twita (Voix sexue). Ibihingwa tubyongerera ubushobozi, ntabwo duhindura utunyangingo twabyo. Nk’ibirayi, dukoresha amaso mato mu kubyongerera ubushobozi.”
Ni ibihe bihingwa byatangiye kongererwa ubushobozi bikaba bizahabwa abahinzi mu gihe cya vuba?
Ni ibihingwa byose cyangwa hari ibyatoranyijwe?

“Ibihingwa twatangiriyeho mu kongera ubushobozi bihinduriwe utunyangingo, harimo imyumbatsi, ibirayi n’ibigori. Ntabwo gutubura ibihingwa bikorwa mu buryo abahinzi basanzwe bazi kuko iri koranabuhanga dukoresha ridufasha kubikorera muri raboratwari. Niba mfashe ikirayi kimwe nkacyongerea ubushobozi binyuze mu ikoranabuhanga, umuhinzi nzamusubiza ibilo 1000 by’ibirayi.”

Akomeza avuga ko ubumenyi abashakashatsi bo mu Rwanda bafite ku gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi burimo kuzamuka, kuko Ikigo cya Biocap giherutse gufungura ishami mu Rwanda, mu nshingano kizaba gifite harimo no kubongerera ubumenyi.
Eric Magembe ni umushakashatsi mukuru mu kigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi ‘International Potato Center’ (CIP). Avuga ko umushinga wa BioCap ugamije gushimangira ubushobozi bw’ibinyabuzima by’u Rwanda mu kubaka ubumenyi, kunoza ibikorwa remezo by’ubushakashatsi, no guteza imbere ubufatanye bukomeye bw’igihugu ndetse n’amahanga.

Kubera iki hatoranyijwe ibihingwa by’ urutoki, imyumbati, ikawa, ibirayi n’ibijumba n’ ibigori?
Dr. Hugo Campos, ni umushakashatsi mu kigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi ‘International Potato Center’ (CIP).
Avuga ko impamvu hatoranyijwe ibi bihingwa ari uko aribyo bikunda guhingwa mu Rwanda kandi bikaba bitanga umusaruro mu kwihaza mu biribwa no ku isoko.
Ati: “Ibi bihingwa bizakorwaho mu buryo bubiri butandukanye. Bwa mbere hazongerwa ubumenyi ku gutubura ibihingwa byongerewe ubushobozi harimo urutoki rukunze kwibasirwa n’indwara yitwa kabore. Hari amoko atandukanye y’ibitoki harimo ibitanga imineke yo kurya nka kamara n’ibitanga umutobe n’imineke nka fiya.”

Akomeza avuga ko mu bihingwa byahinduriwe utunyangingo nabyo bizatuburwa kuko bimwe byamaze gukorwaho ubushakashatsi.
Ati: “Imyumbati ubu igeze ku rwego rwo guhabwa abahinzi, ubu harimo gukorwa ubushakashatsi ku birayi n’ibigori. Ibirayi nabyo imbuto yamaze kuboneka, mu gihe gito nabyo bizahabwa abahinzi.”
Kubera iki imyumbati, ibirayi n’ibigori aribyo byaherewe mu guhindurirwa utunyangingo?
Imyumbati, ibirayi n’ibigori nibyo bihingwa byatangiriweho mu guhindurirwa utunyangingo byongererwa ubushobozi.
Dr. Hugo Campos ati: “Imyumbati ni igihingwa gikunze kwibasirwa n’indwara, cyane iyitwa mozayike. Iyi mbuto igiye guhabwa abahinzi ntabwo ipfa kurwara kandi yihanganira imihindagurikire y’ibihe. Ibi kandi ni kimwe no ku gihingwa cy’ibigori gikunze kwibasirwa na nkongwa ndetse imihindagurikire y’ibihe ikaba ikizahaza kimwe n’ibirayi. Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye ibi bihingwa bitoranywa.”
Nta mpungenge ku binhingwa byongerewe ubushobozi
Bamwe mu bahinzi n’abanyarwanda muri rusange hari abafite amakuru atariyo ku bihingwa byongerewe ubushobozi, kubera kudasobanukirwa neza ko ibi bihingwa byaje gukemura ibibazo bitandukanye birimo kuba ubuso buhingwaho ari buto kandi imbuto zihingwa nazo zikaba zidatanga umusaruro bitewe nuko zikunze kwibasirwa n’indwara ndetse zikazahazwa n’ibiza harimo n’imihindagurikire y’ibihe.
Kamana Olivier, ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aramara impungenge abanyarwa.

Ati: “Dufite ikibazo cy’imbuto idahagije kuko abanzi bakunze kuvuga ko kubona imbuto ari ikibazo. Ibi bigeye gukemuka kuko Biocap izadufasha gutubura izi mbuto ziboneke ari nyinshi kandi ku gihe, cyane ko ari imbuto zidapfa gutwatwa n’indwara, zihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi zitanga umusaruro. Nta mpungenge ku buzima bwacu, kurusobe rw’ibinyabuzima no kubidukikije kuko zujuje ubuziranenge.”
Ku bufatanye na CIP, iri koranabuhanga rizafasha mukongerera ibihingwa by’imizi n’ibinyabijumba ubushobozi, abahinzi babone imbuto ihagije yo guhingwa kandi abanyarwanda banihaze mu biribwa.
