
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2020 kugeza mu 2024, abantu 5925 bipimishije bigaragara ko bakeneye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku wa 04 Kanama 2024 ni bwo abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ririmo n’ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera.
Ingingo ijyanye na serivisi yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashyingiranywe n’undi ufite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n’ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.
Indi ngingo ni iyo gutwitira undi no kubika intanga cyangwa insoro zishobora kwifashishwa mu kororoka mu gihe kizaza.
Iri tegeko riteganya ko abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro byemejwe na muganga w’inzobere, bashobora guhabwa serivisi yo gutwitirwa hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza yashyizweho.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri X, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko kuba abadepite baratoye iri tegeko ari intambwe ikomeye mu kunoza no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu mu Rwanda.
Ati “By’umwihariko dukomeje kwakira ubusabe bwinshi bw’abakeneye serivisi zo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ku bantu byemejwe ko hadashobora kororoka mu buryo busanzwe. Iri tegeko rishyiraho imirongo y’uburyo izi serivisi zizajya zitangwamo. Bityo bikanakuraho imbogamizi abajya gushaka izi serivisi hanze y’igihugu bahura na zo.”
Imibare yo mu bitaro bikuru bine byo mu Rwanda igaragaza ko abasuzumwe bikagaragara ko bakeneye gufashwa n’ikoranabunaga bikubye kabiri bava 926 mu 2022 bagera ku 1845 mu 2023.
Ni imibare yo mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Ibitaro Byiririwe Umwami Faisal n’ibya Mediheal Hospital and Fertility Centre.
Igaragaza ko imibare y’abasuzumwe bikagaragara ko bakeneye gufashwa n’ikoranabuhanga ryo kororoka yagiye izamuka uko imyaka yagiye isimburana.
Mu 2019 bari 707, mu 2020 bagera kuri 495, imibare yongera kuzamuka mu 2021 aho bageze kuri 603, mu 2022 bariyongera cyane bagera kuri 926, mu 2023 bikuba kabiri bagera ku 1845 mu gihe mu 2024 hasuzumwe abantu 1349 bari bafite ibibazo byo kutororoka mu buryo busanzwe.
Minisitiri Dr. Butera yavuze ko impamvu zituma abantu babura urubyaro zirimo 30% zikomoka ku bagabo na 30% zikomoka ku bagore. Izikomoka kuri bombi zingana na 30% mu gihe 10% ziba ari izindi mpamvu zitamenyekanye.
Ubu buryo bwo gutwitira undi buzwi nka ‘surrogacy’ bukorwa ushaka gutwitirwa byaragaragaye ko adashobora gutwita kubera ibibazo by’ubuzima hari n’aho hashingirwa ku mpamvu bwite z’ushaka gutwitirwa kabone n’iyo yaba adafite ibibazo.
Ubu buryo bukorwa hafatwa urusoro rwavuye mu guhuriza intanga ngabo n’igi ry’umugore muri laboratwari, rugashyirwa mu mugore wemeye kubatwitira, bigasaba ko amezi agera umwana akavuka.
Bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF (In Vitro Fertilization) mu gukorera rwa rusoro muri laboratwari, nyuma rukimurirwa muri nyababyeyi y’uwemeye gutwita.
Bimwe mu bibazo bishobora gutuma abashakanye bitabaza ubu buryo bwa IVF birimo kwifunga kw’imiyoborantanga y’umugore no kuba igi ridahura n’intanga ngabo ngo bibe byakora umwana.
Ibyo bibazo ku mugore bijyana n’imyaka y’ubukure, nk’ibibazo byo kutajya mu mihango ku buryo busanzwe.
Abashakanye kandi bashobora kwitabaza IVF bitewe n’ibibazo by’umugabo, birimo kugira intanga nke mu masohoro, intanga zigenda gake cyane ngo zigere ku igi ryarekuwe, izitujuje ubuziranenge; ni ukuvuga zikoze mu buryo budatuma habaho umwana, izidakuze n’ibindi.
Kugira ngo IVF ikunde umugore ufite bimwe muri bya bibazo twavuze haruguru bituma atabasha gutwita bisanzwe, yitabwaho agahabwa imiti imufasha gukuza ya magi mu minsi iri hagati ya 10 na 12, amagi yakura bakayamukuramo.
Iyo ayo magi amaze kuboneka bisaba ko n’umugabo atanga amasohoro ye, ibintu yikorera akayashyira mu kintu runaka gisukuye, akayazana, abaganga bakayatunganya, intanga zivuyemo bakazihuza na ya magi y’umugore bikorewe hanze y’umubiri.
Intanga ngabo n’igi ry’umugore byahujwe bishyirwa muri laboratwari hanyuma bikitabwaho mu iminsi itanu.
Ayo magi ashyirwa mu kintu kimeze nk’igisanduku cyabugenewe, gifite ubushyuhe butajya munsi cyangwa hejuru ya degré celsius 37 kugira ngo ayo magi adapfa.
Muri icyo gisanduku kandi haba harashyizwemo indi miti ikuriramo ifasha ayo magi kubaho.

Icyo gihe haba harebwa ingano y’ayahuye n’intanga ngabo (embryo), imiterere yayo n’ibindi bitanga icyizere ko umwana azamera neza.
Nyuma hatumizwa ba bantu batanze intanga zabo, bakaganirizwa n’abaganga ku byavuye mu isuzuma ry’ayo magi, hagakurikiraho igice cyo kuzishyira muri nyababyeyi ariko hagashyirwamo amagi nk’abiri.
Impamvu yo gufata amagi abiri ni ukugira ngo byibuze rimwe niryanga gufata irindi rizakore, iyi ikaba impamvu akenshi usanga abana bavutse ku buryo bwa IVF baba barenga umwe.
Icyakora IVF ni uburyo bwa nyuma, mu gihe ubundi bwose bwakemura ibibazo abashakanye bafite bwananiranye, kuko harebwa ku gitera ibyo bibazo byose.
IVF imaze igihe mu Rwanda kuko nko muri Nyakanga 2024 abana barenga 108 bavukiye mu Bitaro by’i Kanombe hifashishijwe iri koranabuhanga rifasha ababuze urubyaro. Ni uburyo bumaze kwitabirwa cyane kuko buri mwaka havuka abana barenga ibihumbi 500 bigizwemo uruhare na IVF.
Minisitiri Dr. Butera yavuze ko serivisi yo gutwitirwa cyangwa gutwitira undi izajya ibanzirizwa n’urugendo rwo kumvikana, ababikorerana bagaherekezwa n’abaganga.
Aya masezerano azaba akubiyemo ingingo zitandukanye, ko uzatwitira undi azaba azi neza ko ari ugufasha uwo muntu atwitiye, anabizi neza ko akimara kubyara uwo mwana azamutanga.
Yavuze ko yaba mbere y’urwo rugendo rwo gutwitirwa na nyuma y’aho hari amabwiriza azagena uko bizakorwa kandi byose bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Dr. Butera yavuze ko konsa umwana wavutse ari ngombwa ariko ku watwitiye undi hazajya hitabazwa ubundi buryo.
Itegeko kandi riteganya ko umuntu ubitsa intanga ngo zizakoreshwe mu bihe biri imbere ari uwo byagaragaye ko afite cyangwa ashobora kugira ikibazo cyazatuma nyuma atabyara mu gihe kiri imbere.
Dr. Butera yasobanuye ko impamvu zatuma umuntu yemererwa kubitsa intanga zizajya zemezwa na muganga, akazikoresha yakize.