
Hatangijwe ku mugaragaro umuhango wo gupima indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabeti ku kigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo ku wa 05 Nzeri 2025, aho abajyanama b’ubuzima bazajya babikorera abaturage mu midugudu iwabo, urugo ku rundi.
Uwinkindi François umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima ni we watangije icyo gikorwa ku rwego rw’Igihugu mu gukata umugozi (riba), yavuze ko abajyanama b’ubuzima bahuguwe, bazajya bapima bifashishije ibikoresho bahawe, bamenye uko umuturage ahagaze, batange inama uko agomba kwitwara, nibasanga arwaye bamuherekeze ku kigo Nderabuzima cyangwa ibitaro by’Akarere.
Ati’’Uhereye ku myaka 35 kuzamura ni bo bazahera kugenda bapima, ni gahunda itangijwe uyu munsi, umuvuduko w’amaraso na diyabeti kuko ngo si byo byica, ahubwo ibyuririzi, bitera strock, kwangirika kw’impfiko, kubyimba umutima n’amaso no kutabona’’.
Uwo muyobozi yavuze ko abo bajyanama b’ubuzima bahuguwe bazafasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze kandi ko icyo gikorwa kizakomeza no mu tundi turere tugize igihugu, ko bazajya basuzuma niba umujyanama abifitiye ubushobozi, bitewe ni uko yabihuguriwe.
Dr Florence Sibomana Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga PATH (ONGs), kuri ubu bakaba bakorera mu turere 3 ari two Gatsibo, Gakenke na Nyarugenge, yavuze ko bashobora kuzakomeza n’ahandi, bitewe n’ubushobozi uko buzagenda buboneka, yavuze ko bahuguye (trainings) batera inkunga abajyanama b’ubuzima kugira ngo babashe kugera ku intego yo gupima abaturage indwara zitandura harimo umuvuuduko w’amaraso na diyabeti.

Yagize ati ‘‘Dukorera mu bihugu birenga 70 ku isi muri gahunda z’ubuzima by’umwihariko indwara zitandura, dufite umuterankunga wacu ari we AstraZeneca, ni muri urwo rwego PATH yatoranyijwe kuyobora ishyirwa mu bikorwa byayo mu kwegera abaturage mu gihugu cy’u Rwanda’’.
Dr Sibomana yakomeje avuga ko batabikora bonyine ahubwo bakorana n’inzego za Leta, kugira ngo bakorere mu murongo w’ibyo abaturage bakeneye, kuko ari bo bafite umurongo mugari bazi neza, kugira ngo habe impinduka nziza mu buzima.
Ati ‘‘AstraZeneka ni uruganda rukora imiti, rufite icyicaro mu Ubwongereza, bakora imiti itandukanye, ariko icyo bitaho cyane ni ukwita ku buzima bw’abaturage’’.
Ni muri ubwo buryo hashyizweho programe yitwa HHA (Healthy Heart Africa) ikaba iterwa inkunga na AstreZeneca igashyirwa mu bikorwa na PATH, kugira ngo abajyanama b’ubuzima bahuguwe bahabwa n’ibikoresho babashe gupima umuvuduko w’amaraso kimwe na diyabeti n’izindi ndwara zitandura.
Ati ‘‘uko tuzagenda twubaka ubushobozi ni ko tuzagenda twagura, dukorana n’inzego z’ubuzima n’inzego z’ibanze za Leta, dukorana n’abaturage aho batuye’’.
Iyi Programe yatangiriye muri Kenya mu 2014 ku rwego rw’Afurika ikaba ikorera mu bihugu 9 gusa muri uwo mugabane, naho ku rwego rw’isi n’ibihugu birenga 70, bakaba bamaze gufasha abantu barenga ibihumbi 75 basanganwe umuvudoko w’amaraso, bakaba bamaze guhugura abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 11 890, ndetse n’abandi 1600 bafasha bita bagafasha abo barwayi.
Sekanyange Jean Léonard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushyinzwe ubukungu n’Iterambere, yavuze ko icyo kigo nderabuzima cya Kabarore bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima buri mudugudu, bazafasha abaturage bahatuye n’abahagenda kumenya uko ubuzima buhagaze ku bijyanye n’umuvuduko w’amaraso, diyabeti n’inzindi ndwara zitandura.
Mukakigeri Clementine utuye mu Mudugudu wa Nyacyonga kimwe na Mukamana utuye mu Mudugudu wa Kabeza ho mu Murenge wa Kabarore, bashimiye uburyo begerejwe ubuvuzi, kuko bahora batanga amatiki bagana ku bitaro bya Kiziguro, aho bakoreshaga amafaranga 2000 ariko bakaba begerejwe imiti hafi.
Bati ‘‘Tugiye kujya dusuzumwa n’abajyanama b’ubuzima mu mudugudu iwacu, tumenye uko ubuzima buhagaze indwara zitandura harimo umuvuduko w’amaraso na diyabeti’’.
Twagiramariya Eugenie umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko buri Mudugudu bakora ari abantu banne.
Ati ‘‘Tubikora urugo ku rundi, iyo umuturage dusanze afite ibipimo birenze ibyakagombye kuba afite turamuherekeza ku kigo nderabuzima’’.

Umuvuduko w’amaraso hari icyo twita ‘‘sistore’’, ibipimo biva kuri 90 bikagera ku 139, hakaba icyo twita ‘‘diastore’’, ibipimo biva kuri 60 bikagera kuri 89, ‘‘iyo arengeje 140 kuzamura hari inama tumuha, dutanga na transfert’’.
Ati ‘‘iyo arengeje ibipimo 200 turamuherekeza, kuko tuba dutekereza ko ashobora kugira ihungabana mu inzira, isereri akaba yagwa mu nzira’’.
Dr Sibomana atanga inama ko abatari barwara kurushaho kwirinda bakagira ubuzima bwiza, harimo gukora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo yuzuye itarimo amasukari menshi, amavuta, gushaka amasaha yo kuruhuka, mu gihe afite ibintu bimuremereye mu mutwe, agashaka uwo yaganiriza wabihuguriwe.
Ikindi hari kunywa amazi menshi, imyitozo ngororamubiri, kureka inzoga n’itabi, cyane ko ari kimwe mu byongera ibyago byo kurwara indwara zose zitandura.
Naho abamaze kwandura ntabwo bajya kure y’izo ngamba nubwo bakomeza gukoresha imiti ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Mu bandi bahyitsi batumiwe batanze ikiganiro harimo Deepak Arora Umuyobozi wa AstraZeneca ku rwego rw’Afurika ari na we muterankunga, avuga ko iyi program iteganyijwe kuzakomeza kugera mu 2063 ko intego izaba yagezweho.
Mu Rwanda ikaba yatangijwe mu Ikigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo, hari kandi n’umushyitsi waturutse Tanzania Umuyobozi ushinzwe ubuzima na we wishimiye uburyo iyo gahunda igiye gufasha abaturage barushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Umuryango PATH ugiye gukorana n’u Rwanda ufite icyicaro gikuru muri Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ufite abakozi barenga 1600,ukaba warashinzwe mu 1977, ukorera mu bihugu birenga 70 harimo n’u Rwamda kuri uyu munsi watangijwe ku mugaragaro.
Basanda Oswald