
Na NYIRANGARUYE Clementine
Ikawa itunganywa na kompanyi yitwa K Organics yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda abaye ku ncuro ya Kabiri yo kuri uyu wa 13 Kanama 2025 yateguwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).

Mu muhango wo guhemba ikawa zahize izindi wabaye kuri uyu wa Gatatu, kuri Serena Hotel I Kigali, Bwana Ignace NDAYAHUNDWA Umuhinzi w’ikawa wo muri kompanyi ya K. Organics ihinga ikawa y’umwimerere mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo yegukanye umwanya wa mbere ihize izindi kawa 19 zatsinze amarushanwa mu cyiciro cy’ikawa zizagurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Bwana Ignace NDAYAHUNDWA ,umuyobozi w’umushinga uhinga ukanatunganya ikawa mu buryo bw’umwimerere muri K Organics,yabwiye itangazamakuru n’abitabiriye umuhango wo guhemba ikawa nziza,ko yashimishijwe cyane no kuba ikawa batunganya yegukanye umwanya wa mbere.

Yagize ati:’’ Byanshimishije cyane ku kigero cyo hejuru kuko iyi kawa yacu yabaye iya mbere.Ni umusaruro wa mbere twari dushyize ahagaragara mu myaka tumaze duhinga ikawa.”
Aho uburyohe bw’ikawa ya K Organics bukomoka
Ignace yakomeje asobanura aho uburyohe bw’ikawa y’umwimerere batunganya buturuka binyuze mu buryo butandukanye bwo kuyikurikirana.
Yagize ati:’’ Twebwe duhinga ikawa y’umwimerere kandi dukoresha ifumbire isanzwe y’imborera n’umuti dukoresha urwanya udukoko dutandukanye uva mubyatsi twihingira hano mu Rwanda.Niyo mpamvu iyi kawa yagize uburyohe bwahize izindi.Ni ikawa tuba twakurikiranye,tugakurikirana uko umurima ukorwa , uko ikawa iterwa mu buryo bukwiye, tugakurikirana ibihe bitandukanye by’ikawa, tukarwanya indwara tukayiha ifumbire mu gihe kiri ngombwa no kuyisarura yeze neza kandi tukanayanikana n’ibishishwa byayo kugirango igumane bwa buryohe twitezeho no kuzatsinda ku rwego mpuzamahanga.”
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Olivier KAMANA,umushyitsi mukuru mu muhango wo guhemba ikawa zifite ubwiza buhebuje kurusha izindi yavuze ko aya marushanwa afite uruhare mu kuzamura isura nziza n’isoko by’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Uyu munsi twahuriye hano ngo twizihize ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, ndetse tunashimangire intego y’u Rwanda yo kuzamura ubwiza, guhanga udushya no kwagura isoko ry’ikawa y’u Rwanda. Turi abahamya b’umusaruro w’aya marushanwa y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, dushingiye ku ruhare rwayo mu kongera amafaranga umuhinzi w’ikawa yinjiza, kuzamura isura nziza n’isoko by’ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”
Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude BIZIMANA yashimye umuhate abahinzi bagira mu gukorera kawa.

Yagize ati: “Uyu munsi twizihiza ikawa zahize izindi, ni umwanya mwiza wo kuzirikana no gushimira umuhate abahinzi bagira mu gukorera ikawa, bongera umusaruro ndetse n’ubwiza ari na byo byagaragaye muri aya marushanwa.
Uko ikawa za mbere ziboneka

Ikawa za mbere ziboneka nyuma yo kwakira impagararizi zitangwa n’abahinzi, abatunganya n’abohoereza ikawa mu mahanga mu gihugu hose, abasogongezi b’ikawa ku rwego rw’Igihugu bahagarariwe n’Umusogongezi mpuzamahanga mukuru bahitamo ikawa zijya mu cyiciro cy’amarushanwa ku rwego rw’Igihugu, izitambutse iki cyiciro zikaba ari zo zivamo iza mbere zitsinda irushanwa.
Kuri iyi ncuro, mu ikawa 316 zitabiriye amarushanwa; 50 ni zo zatsinze ku rwego rw’Igihugu nyuma yo kugira amanota 86.55% kuzamura, na ho ikawa 20 zagize amanota ari hejuru ya 87.49% ni zo zatsinze amarushanwa, zikazagurishwa ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri Cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kuwa 08 Ukwakira 2025.
Amwe mu mafoto y’ingenzi yaranze ibi birori




