
Na Byukusenge Annonciata
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwahawe abari bitabiriye igikorwa cyo gutanga inyunganirangingo (amagare) ku bafite ubumuga (Wheel Chairs) mu karere ka Kamonyi ko abafite ubumuga batagihezwa cyangwa ngo bagfungiranwe mu nzu kubera guhisha amakuru no gutsikamira uburenganzira bwabo.
Bamwe mu bahagarariye abagfite ubumuga, bavuga ko bishimira intambwe imaze guterwa.
Dusabimana Francois, ahagarariye abafite ubumuga mu murenge wa Nyamiyaga. Agaruka ku gushimira abanyarwanda uruhare rwabo mu guhindura imyumvire ku guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Ati: “Mu myaka itanu ishize wasangaga imiryango ifite umuntu ufite ubumuga itamugaragaza ndetse igihe haje abashyi bakamukingirana mu nzu cyangwa bakamwohereza kuvoma, gutashya inkwi cyangwa kwahira ubwatsi bw’amatungo bitewe n’ubumuga afite. Ubu turishimira ko iyi myumvire yahindutse, kuburyo mu murenge wacu abafite ubumuga bose tubazi kandi abakeneye ubufasha tugerageza kubakorera ubuvugizi, ubufasha bukabageraho.”

Akomeza avuga ko nubwo hakiri imbogamizi z’ubufasha ku bafite ubumuga, ariko bazakomeza kugerageza gukomanga ahashoboka kugirango ukeneye inyunganirangingo cyangwa insimburangingo azibone.
Imbogamizi
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe na bamwe mu bafite ubumuga, ni uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa no kubona serivisi bitewe n’uko ururimi rw’amarenga rukiri imbogamizi.
Ati: “Ikibazo gikomeye dufite ni uko bagenzi bacu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badahabwa ubufasha by’umwihariko kwa muganga. Ntabwo turagira abaganga ku bigo nderabuzima bazi ururimi rw’amarenga. Ururimi rw’amarenga rushyizwe mu masomo yigwa mu mashuri ndetse batanga serivisi bose bakaruhabwaho amahugurwa byadufasha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Madam UWIRINGIRA Marie Josee, mu butumwa bushimira abafatanyabikorwa, yavuze ko bazakomeza gufasha abafite ubumuga no guharanira uburenganzira bwabo.

Ati: “Turashimira abafatanyabikorwa bacu badawema kudufasha mu guharanira iterambere ry’abafite ubumuga. By’umwihariko uyu munsi abana bafite ubumuga bagera kuri 18 bahawe inyunganirangingo, ni intambwe ikomeye kandi ishimishije. Tuzakomeza gufatanya kubashyigikira, kandi uwamenya amakuru y’umuntu ufite ubumuga ukeneye ubufasha yajya yihutira kuyatanga kugirango nawe afashwe.”
Aya magare yahawe abana 18 bafite ubumuga bo mu karere ka Kamonyi, yatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana (NCDA), Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) n’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR).