
Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi barishimira impinduka zagaragaye mu buzima bwabo nyuma yo kuva mu manegeka n’ahantu hateraga ubwoba. Ubu baravuga ko ahahoze “akanigiro” habaye “agakiriro”ahantu h’amahoro, iterambere n’icyizere.
Mu Kagari ka Mulindi, Umurenge wa Kaniga, hari agace kazwi n’abahatuye hambere nk’ “Akanigiro”, ngo ari n’aho izina Kaniga ryaba ryarakomotse. Ni izina ryaturutse ku bwoba n’akaga byahiganje mu bihe byashize, ibi bikaba bigaragazwa n’ubuhamya abatujwe muri uyu mudugudu bitangira.
Hari ahantu habaga amashyamba y’inzitane, abantu batinyaga kuhatura, abandi bakahanyura bucece. Nyamara, uko imyaka yagiye ihita, hafashwe icyemezo cyo guhindura amateka yaho. Ubu, aka gace abari barakandagiwe n’amateka mabi baratuje mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kaniga, bubakiwe inzu zigezweho, batuye mu mutekano n’amahirwe y’iterambere.
Mukabahizi Joyeuse, w’imyaka 58, ni umwe mu baturage batujwe muri uwo Mudugudu, avuga ko bavuye mu mwijima bakaza mu rumuri.
Yagize ati: “Twabayeho mu buzima buteye impungenge, inzu zacu zubatse munsi y’imikingo, dutura mu manegeka kubera kubura aho tujya, tunatinya abagizi ba nabi. Aha Kaniga bahitaga Akanigiro kuko bahakorera ibikorwa biteye ubwoba. Ariko ubu ndahumeka, ndatuje. Mfite inzu nziza, iki gikoni, amazi meza n’amatungo. Ubu mbayeho neza, Akanigiro kabaye Agakiriro.”

Uretse gutuzwa neza, Mukabahizi avuga ko yashimishijwe cyane n’uburyo babaye hamwe, bakaba barigishijwe uburyo bwo kubana neza, gusangira amahirwe no gushyira hamwe nk’abaturage.
Muragijimana Josiane, Umukuru w’Umudugudu wa Kaniga, avuga ko mbere y’uko yimurirwa aha, yari atuye ahantu hageramiwe n’ibiza, we yita ko yari atuye hafi y’urupfu, ariko kuri ubu ngo abayeho mu mutekano n’umunezero.
Yagize ati: “Mu gihe cy’imvura, nari mbayeho nabi ndara mpagaze, natinyaga ko inzu ishobora gusenyuka. Ariko ubu nabonye amahoro. Natujwe mu nzu ifite ibikoresho byose by’ibanze, harimo ibiribwa, amazi, ndetse n’amatungo. Twavuye mu buzima bw’amakuba, twinjira mu buzima bw’amahirwe.”
Avuga ko kuba batuye hamwe byatumye barushaho gusabana, kubaka ubumwe no kugira imibanire ishingiye ku bwuzuzanye, bityo iterambere riza rishingiye ku bumwe, ikindi ngo ni uko Kaniga ari hamwe mu irembo ryo kubohora u Rwanda.
Yagize ati: « Impamvu tuvuga ko hano ari mu gakiriro nanone ni uko ariho Inkotanyi mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ari hamwe zinjiriye kugera hano hano hakurya ku Mulindi ari nacyo gicumbi cyo kubohora u Rwanda.»
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kaniga wubatswe n’umushinga Green Gicumbi, ugamije kwimura abaturage bari batuye mu manegeka n’ahandi haterwa n’ibiza. Wubakiwe imiryango 60 igizwe n’abantu 267, bakaba barahawe inzu zifite ibikoresho byose by’ibanze, amatungo magufi, n’uburyo bwo kubona amazi meza n’isuku ihagije.
Izi nzu zubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije, hakoreshejwe ibikoresho bitangiza ikirere, nko gukoresha amabati adashyushya inzu, ndetse no gukoresha ingufu zisubira.
