
Abafite ubumuga bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwivuza kuko ubwisungane mu kwivuza ntacyo bubafasha, ahubwo bivuza ijana ku ijana kubera ko abaganga bababwira ko impamvu mituel itabavuza ari uko imiti, insimburangingo, inyunganirangingo n’ubundi buvuzi bakenera bihenze.
Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye na Forefront Magazine, ni abivuriza mu bitaro bya Gatagara.
Mukashema Liberate ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko. Afite ubumuga yatewe no kurwara pararize. Avugako impamvu adakira kandi abaganga bakora uko bashoboye ngo bamuvure, ari uko imiti bamwandikira atabasha kuyibona.

Ati: “Muri 2022 nafashwe n’uburwayi nitura hasi ntakaza ubwenge, bahita banjyana kwa muganga. Bamwiye ko namaze icyumweru ndi muri koma ntarabasha kongera kuvuga. Ngarutse mu buzima nahise ngira pararize, bituma ngira ubumuga. Kugirango mbashe kuvuga no guhaguruka ngendere kuri izi mbago nagurishije inka ngo nivuze, ariko byabaye iby’ubusa amafaranga aba macye.”
Akomeza avuga ko akurikije igihe yatangiriye kwivuza, ubu aba yarakize kuko hari abaje kwa muganga nyuma ye bamaze gukira kubera ko bafite ubushobozi bwo kwivuza badategereje mituweli.
Ati: “Umuntu uwivuza akoresheje mituweli yemerewe kuza kwa muganga inshuro imwe mu mwaka. Naho ukoresha ubundi bwishingizi aza inshuro imwe buri mezi 2 kimwe nufite ubushobozi bwo kwivuza ijana ku ijana. Njyewe kubera ko ntafite ubushobozi, ndaza bakanyitaho ngataha numva norohewe, ariko kubera ko imiti banyandikira ntafite ubushobozi bwo kuyibona, ahubwo ntegereza kugaruka nyuma y’umwaka, niyo mpamvu ngaruka nararembye kurushaho.”

Iradukunda Deborah, ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko. Nawe avuga ko imbogamizi mu burwayi bwe ari ubushobozi bucye kuko mituweli itabavuza uko bikwiriye.
Ati: “Nubwo abaganga biduha ubuvuzi bwihariye burimo imyitozo ngororamubiri, ingingo mpimbano (prothèses) n’ibikoresho bifasha amagufwa (orthopédiques), ariko serivisi zirahenze cyane kuburyo abenshi badafite ubushobozi bwo kwivuza ku giti cyabo bahasiga ubuzima kubera kubura ubuvuzi kandi bafite mituweli.
Kuba mituweli itishyura serivisi z’ingenzi zikenerwa n’abafite ubumuga, bituma n’uwari gukira agumana ubumuga cyangwa agapfa kubera ubukene butamwemerera kwivuza.
Marie Jeanne Nyirandayisaba, yivuza amagufwa. Avuga ko hari benshi basubizwa mu rugo batarakira neza kubera ko iyo ushaka kumara iminsi myinshi kwa muganga, wiyishyurira amafaranga arenga ku minsi yemewe kuri serivisi za mituweli.
Ati: “Baguha iminsi nka 20 y’imyitozo ngororamubiri, nyuma bakakubwira guhagarika niba utabashije kwishyura andi masomo hari abataha badakize.”
Yongeraho ko ingingo mpimbano n’ibikoresho byunganira ingingo bihenze cyane ku buryo bitabonerwa n’ubwisungane.

“Mutuel ifasha ku bindi bice, ariko hano amafaranga ni menshi cyane. Ikindi, prothèses ntizishyurirwa na Mutuel. Leta ikwiye kudufasha rwose kuri iki kibazo.”
Isaac Rukundo, ni umuyobozi w’Ishami ry’ingingo mpimbano n’ibikoresho by’ingingo i Gatagara. Avuga ko kutagira ubwishingizi bubishyurira ari cyo kibazo gikomeye bahura nacyo.
Ati: “Birababaje kubona umurwayi asohorwa atarakira, iyo agiye mu rugo nta bushobozi bwo gukomeza kwivuza afite, uburwayi bwe burushaho gukomera bigatuma bisa n’aho nta buvuzi yigeze ahabwa.”
Ibi bibazo bibangamiye abashaka serivisi z’ubuvuzi bitewe n’uko hari serivisi zitarashyirwa ku bwishingizi ba mitiweli kandi zakagombye kuba ziriho, bigaragara nyuma y’uko ku wa 17 Mutarama 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko hari serivise ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante.

Nk’uko byari byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’iyi nama y’abaminsitiri, serivise 14 zari ziyongereye ku zindi zishyurwaga na Mituelle de Sante, harimo imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo.
Muri zo serivisi kandi harimo gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana nayo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
Byukusenge Annonciata