Abahinzi b’ inanasi bavuga ko kubera inyungu bakuramo badashobora gukora ubundi buhinzi kuko babukoze igihe kirekire, ariko nta cyo bwabagejejeho gifatika uretse kurya.
Muzerwa Alexis, ni umwe mu bahinzi b’ inanasi. Avuga ko ubu buhinzi bufite akamaro mu iterambere ryabo.
Ati: “Mbere twahingaga ibihingwa ngandura rugo, tukabona ibyo kurya ariko twakenera amafranga yo gukemura ikindi kibazo ukayabura.”
Akomeza avuga ko mu bintu bikomeye ubu buhinzi bwabafashije ari uguhindura imiturire kuko inzu babagamo zari zishaje cyane kuburyo ubuzima bwabo bwari mu kaga.
Ati: “Mu myaka yashize twubakaga inzu ziciriritse kandi zitaramba. Inanasi zadufashije kubaka inzu zikomeye kandi nini kuko ntabwo twisanzuraga ndetse n’ uburyo bwo kuryama mufite abasore n’ inkumi baryamye ku buriri bumwe byabaga ari ikibazo.”

Kimwe n’ abandi bahinzi bibumbiye muri koperative KOABANAM, bavuga ko iterambere ryabo barikesha ubuhinzi bw’ inanasi.
Mukakarangwa Virginie, ni umunyamuryango w’ iyi koperative. Aravuga uko inanasi zamuhinduriye ubuzima.
Ati: “Nk” umugore w’ umuhinzi ntabwo biba byoroshye tubifatanya n’ izindi nshingano. Ku ruhande rwanjye byarangoye kuko mfite umuryango ngomba kwitaho. Ariko iyo ufite umugabo mushobora gufatanya.
Kuri hegitari 5 mpingaho, nsarura toni 20 kdi ikiro cy’ inanasi ni amafranga 400.”
Iyi koperative KOABANAM ihinga kuri hegitari 500 mu murenge wa Zaza na Mugesera. Naho ubuhinzi bw’ inanasi muri iyi mirenge bukorerwa ku buso bungana na hegitari 1200.
Umusaruro w’ inanasi ukoreshwa iki?
Muri Kamena 2024, aba bahinzi bamenye amakuru y’ uko umushinga CDAT urimo kwakira imishinga y’ abahinzi ngo ibatere inkunga.
Kubera ko umusaruro wabo wangirikaga, bakoze umushinga wo kugura imodoka.
Ati: “Mu gihe cyo gusarura inanasi zadupfiraga ubusa tugahomba kuko tutabonaga uko tugeza umusaruro ku isoko. Twakoze umushinga wa miliyoni 50, tugira amahirwe uremerwa. CDAT yaduhaye inkunga ya 50% ingana na miliyoni 25, izindi miliyoni 25 turazitangira.” Muzerwa niwe wabivuze.

Akomeza avuga ko ubu umusaruro wabo utacyangirika kuko basarura imodoka ihita iwujyana ku isoko, naho amafranga bakoreshaga bakodesha imodoka zibagereza umusaruro ku isoko hakaba n’ ubwo zitabageraho, bayakoresha ibindi bikorwa bibinjiriza inyungu.
CDAT iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.
Imaze gufasha imishinga igera kuri 244 yujuje ibisabwa mu gihugu hose aho yemerewe inkunga y’arenga miliyari 8,6 Frw.
