
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangaje ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13 bamaze kwandikwa muri Sisitemu Imibereho, aho ubu yatangiye gukoreshwa n’inzego zitandukanye kugira ngo yoroshye itangwa rya serivisi zihabwa abaturage.
Yabigarutseho ku wa 11 Kanama 2025, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y’Amajyepfo, yatangiriye mu Karere ka Nyanza, agirana inama mpuzabikorwa y’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri Habimana yavuze ko ubu amakuru ari muri Sisitemu Imibereho, ashobora gukoreshwa n’inzego kugira ngo zinoze serivisi zitandukanye zitanga.
Ati “Turashimira abaturage bitabiriye gutanga amakuru kuri Sisitemu Imibereho, amakuru yagiye atangwa neza, ubu abasaga miliyoni 13 bamaze kwandikwa, abasigaye ni bo bake cyane. Mu gihe gito, bazaba bamaze gutanga ayo makuru kuko inzego zitandukanye zirabegera. Twiteze ko umusaruro wayo utazatinda kugaragara muri serivisi zitandukanye, haba muri mituweli n’ahandi kubera ko ya makuru yifashishwa anoze kandi yatanzwe mu buryo bwizewe.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Abaturage no Guhuza Ibikorwa mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’lterambere mu Nzego z’lbanze (LODA), nka rumwe mu nzego zifashisha iyi sisitemu, Nsabibaruta Maurice, yabwiye IGIHE ko izaba igisubizo gihamye mu kugira igenamigambi rishingiye ku makuru nyakuri y’imibereho y’ingo.
Impamvu ni uko yubatse ku buryo impinduka nyinshi zishobora kuba ku miterere y’ingo n’imibereho by’abagize umuryango zihita zigaragara bitagombye kongera gukusanya amakuru bya hato na hato.
Yavuze ko ikorana n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buhari bushobora kugaragaza imiterere n’imibereho y’ingo n’abazigize.
Ati “Kuva yatangira gukoreshwa, irimo gufasha mu igenamigambi rishingiye ku mwihariko wa buri rugo n’ingamba zizana ibisubizo bijyanye n’ibikenewe.”
Nsabibaruta yavuze ko Sisitemu Imibereho yatangiye gukoreshwa muri gahunda zitandukanye nko kwishyura mituweli, kugena abaturage bunganirwa muri gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene (VUP), n’izindi.
Sisitemu Imibereho yamuritswe bwa mbere ku wa 29 Gashyantare 2024 nk’uburyo bushya bwari busimbuye ibyiciro by’ubudehe, muri Gicurasi 2025, itangira gukoreshwa hishyurwa ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli.