
Abatuye n’abagenda mu karere ka Rubavu bavuga ko imodoka z’amashanyarazi zigiye kuzamura ubukungu bw’aka karere kuko zizifashishwa mu bukerarugendo, kwihutisha ingendo no kurinda ikirere ibyuka bigihumanya.
Rulindangabo Leonidas ni umwe mu batuye I Rubavu. Ati: “Izi modoka zikoresha amashanyarazi dusanzwe tuzumva mu Mujyi wa Kigali. Ubu rero twishimiye ko naha zahageze kuko zirinda ikirere ibyuka bigihumanya, ntabwo zigenda zisakuza nk’izisanzwe ndetse mu byo twumvise ni uko zizoroshya ingendo kuri twe abagenzi.”
Nyirangarambe Ruth, we asanga izo modoka zizafasha cyane mu bukerarugendo ndetse zigafasha n’abagenzi kugenda batekanye bitewe n’uko ziteye. Ati: “Izi modoka zisa neza, ni imodoka zifite intebe zitandukanye n’izisanzwe ndetse niba mwarebye neza imbere harimo aho gushyira imizigo, aho gushariza telefoni mu gihe umuriro washize n’ibindi. Turashimira Leta yacu yatekereje kuri iki kintu kuko burya niyo ba mukerarugendo baje, bakagenda mu modoka nziza nk’izi , biba biteye ishema.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Karere, zigiye gutuma abaturage babona imirimo, zigateze imbere ubukerarugendo ndetse n’abagenzi boroherwe n’ingendo.

Yagize ati: “Izi modoka zigiye kuzana impinduka haba mu bazigendamo ndetse n’abagenda n’amaguru kuko batazakomeza guhumeka imyuka iterwa na Mazutu na lisansi.
Ikindi zigiye gufasha mu bukerarugendo, kuko Umujyi wacu wakira ba mukerarugendo benshi kuba rero tubonye imodoka nziza zigezweho bizatuma ubukerarugendo bwacu buzamuka.”
Beata Mukangabo, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubwikorezi muri RURA na we yashimangiye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zagejejwe muri Rubavu, ari ingenzi cyane kuko zizafasha mu kubungabunga ikirere ndetse zigateza imbere n’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Izi modoka zikoresha amashanyarazi ni ingenzi cyane kuko zigiye gukomeza gufasha mu ihindagurika ry’Ikirere kubera ko zigabanya imyotsi yangizaga abantu n’ikirere. Izi modoka kandi zije gufasha mu korohereza abagenzi no koroshya ingendo kuko ni imodoka nziza zifite ibyicaro byiza kubazazigendamo ndetse zizateza n’imbere ubukerarugendo.”
Doreen Orishaba Umuyobozi Mukuru wa BasiGo yavuze ko ku ikubitiro bazanye mu Karere ka Rubavu imodoka 5 zizajya zigenda mu byerekezo bitandukanye birimo Rubavu, Huye, Nyagatare, Rusumo zigasubira i Kigali.
Ni imodoka zifite ibyicaro 42 zikaba zifite ubushobozi bwo kugenda Ibilometero 350 zitari zongera gusharizwa.
Annonciata Byukusenge