Na Christophe Uwizeyimana
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwavuguruye ibiciro by’amashanyarazi mu rwego rwo kujyana n’ibikenewe ku isoko no guhangana n’izamuka ry’abakenera umuriro mu gihugu. Ibiciro byaherukaga kuvugururwa mu 2020.
Itangazo rya RURA rivuga ko “ibi byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka mu bukungu no mu bikorwa byo kubyaza amashanyarazi ingufu, kugira ngo u Rwanda rukomeze kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.”
Impinduka z’ingenzi mu Biciro
Mu rwego rwo korohereza ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ngo no kugeza umuriro kuri bose, icyiciro cya mbere cy’ingo cyavuye kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, aha, igiciro nticyahindutse.
Amashuri, ibitaro, n’ibigo bya leta bizakomeza gukoresha ibiciro byoroshye kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze neza. Inganda n’ibikorwaremezo by’ubucuruzi na byo bizagira amahirwe yo gukoresha amashanyarazi ku giciro gito.
RURA yanagaragaje ko iyi gahunda nshya ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bikoresha ingufu zidahumanya, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga (e-mobility), byose bijyanye n’intego z’igihugu zo kurengera ikirere no guteza imbere ubukungu.
Ibiciro By’Ingufu ku Nganda n’Abaturage
- Ingo: 0–20 kWh/buri kwezi – 89 Frw/kWh; 20–50 kWh – 310 Frw/kWh; hejuru ya 50 kWh – 369 Frw/kWh (hatabariwemo VAT)
- Ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu zikorerwamo ibikorwa bitandukanye: 0–100 kWh – 355 Frw/kWh; hejuru ya 100 kWh – 376 Frw/kWh
- Serivisi z’itangazamakuru (Radiyo na Televiziyo): 276 Frw/kWh
- Amashuri n’ibigo by’ubuzima: 214 Frw/kWh
- Iminara y’itumanaho: 289 Frw/kWh
- Amahoteli akoresha <660,000 kWh ku mwaka: 239 Frw/kWh
Ibiciro ku nganda n’ibigo bikora ubucukuzi n’inganda nini bigenwa bitewe n’umuriro bakoresha ku mwaka, uhereye kuri 97 Frw/kWh ku nganda nini kugeza ku 175–133 Frw/kWh ku bikoresho by’ubucukuzi n’ibikorwa by’amazi.
Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ku 1 Ukwakira 2025.
Icyo Guverinoma Ivuga
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko ibiciro by’amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi atatu kugeza kuri ane kugira ngo bijyane n’igiciro cyo gukora umuriro no guha abaturage serivisi ihagije. Yongeraho ko ibyiciro by’abaturage, abacuruzi n’inganda bitandukanye kugira ngo haboneke ihuriro hagati y’ibiciro n’ubushobozi bw’abakoresha.
“Ingo zifite ubushobozi buke zizakomeza gukoresha igiciro cya 2020 ku kWh 20 za mbere kugira ngo zibashe gukoresha umuriro ku buryo bworoshye,” Dr. Gasore asobanura. “Ku bakoresha umuriro mwinshi, igiciro cyazamutseho hafi 100 Frw/kWh, ariko turakangurira buri wese gukoresha umuriro neza kugira ngo hagabanywe ikiguzi ku giti cy’umuntu ndetse no ku gihugu.”
Iterambere mu Gukwirakwiza Amashanyarazi
U Rwanda rwateye imbere mu gutanga amashanyarazi mu ngo, aho 85% by’ingo zifite amashanyarazi mu 2025, ugereranyije na 2% mu 2000. Iyi gahunda yo kuvugurura ibiciro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku wa 15 Nzeri 2025.

Photo: Ibiciro by’amashanyarazi byongerewe


