Umwana azajya ahabwa urukingo rwa Hepatite B akivuka, bikazajya bikorwa mu masaha 24.
U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (Hepatitis B Virus: HBV), umwana azajya ahabwa bitarenze amasaha 24 avutse, hagamijwe kumurinda kwandura cyangwa kuzahazwa n’iyo ndwara Abanyarwanda bita ‘urushwima’.
Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ikomeye abahanga bagaragaje ko benshi mu bayirwaye bayandujwe n’ababyeyi babo gihe cyo kuvuka.
Iyo kwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bivamo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima mu Kinyarwanda bita ‘urushwima’ ndetse na Kanseri y’umwijima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko guha umwana urukingo akimara kuvuka aribwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda iyo ndwara.
Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yerekana ko abasaga miliyoni 296 barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira.

Buri mwaka, iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni imwe ahanini bitewe na kanseri ndetse n’uburwayi bukomeye bw’umwijima buzwi nk’urushwima.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu Rwanda, hari umubare muto w’abafite indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ungana na 0.26%.
Leta y’u Rwanda ifite intego yo kurandura iyi ndwara mu mwaka wa 2030.
Ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu byahawe ubushobozi n’ibikoresho bizabafasha gutanga urukingo rwayo ku mwana wese wavutse, bigakorwa bitarenze amasaha 24 n’iyo yaba yavukiye hanze y’ibigo nderabuzima.
RBC yasabye abaganga, ababyeyi, abafatanyabikorwa n’umuryango Nyarwanda muri rusange gufasha no gukurikiranira ko nta mwana n’umwe ucikanwa n’urwo rukingo kandi akarubonera ku gihe.
