
Abahinzi b’imboga n’imbuto bavuga ko bari baramaze kwiheba ndetse ubu buhinzi baratangiye gutekereza kubureka, ariko kuva batangira gukoresha uburyo bwo kuhira ku buso buto bongeye gushyira imbaraga muri ubu buhinzi.
Nteziryimana Vedaste ni umuhinzi w’inanasi n’amatunda. Ubu buhinzi abukorera mu murenge wa Musange, akagali ka Masizi mu karere ka Nyamagabe.
Avuga ko atarabona ibikoresho bimufasha kuhira ku buso buto, yahingaga ku butaka yakodeshaga bufite ubuso bwa 2,5ha kuko ubwe bwari buto cyane.
Ati: “Nabanje kuba umufashamyumvire mu by’ubuhinzi, nkuramo ubumenyi bituma ngira igitekerezo cyo gukora umushinga wo guhinga imbuto. Kubera ko nari mfite ubutaka buto, natangiye nkodesha.”
Akomeza avuga ko yahingaga umusaruro ugahwana n’ubukode bw’ubutaka kuko kuhira byamuhendaga.
Ati: “Amazi kuyazamura umusozi kugirango agree mu murima, byari bihenze. Harimo intera y’ibilometero 3 kandi ijerekani imwe nayitangagaho amafaranga 200. Izuba ryabaga ari ryinshi kandi nta yandi mahitamo nabaga mfite.”
Mu mwaka wa 2023, nibwo Nteziryimana yamenye amakuru ko SAIP igiye gufasha abahinzi bafite imishinga ikabaha ibikoresho byo kuhira ku buso buto.
Ati: “Natanze umushinga, ngira amahirwe utotanywa mu izahabwa ibikoresho byo kuhira. Ibikoresho barabimppaye ntangira kuzigama amafaranga najyaga ntanga mu kuvoma amazi yo kuhira mu gihe cy’izuba.”
Akomeza avuga ko mu gihe cy’umwaka yari amaze kubona amafranga agura bwa butaka yakodeshaga, ndetse yongeraho n’ubundi.
Ati: “Kubona ibikoresho byo kuhira natangiye kubona inyungu zabyo kuko ubu mpinga ku butaka naguze mu mafaranga y’inyungu. Naguze ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 3, nakomeje guhingaho inanasi nongeramo amatunda na avoka.”
Akomeza avuga ko kuri hegitari 2,5 yakodeshaga yabonagaho umusaruro ungana na Toni imwe z’inanasi, ariko ubu as arura Toni 4 z’inanasi kuri hegitari 3. Umushinga wose ufite agaciro ka miliyoni 8, harimo uruhare rwe rwa miliyoni 4. Ubu butaka buhinzeho ibiti by’inanasi ibihumbi 95,500, ariko ibiti bisarurwa ni ibihumbi 65.
Si ubutaka yaguze gusa, kuko amaze no gukuramo inzu ifite agaciro ka miliyoni 20.
Ubu buhamya abuhuriyeho na mugenzi we wo mu karere ka Bugesera, Rurangwa Raphael uhinga avoka n’urusenda.
Avuga ko mbere yo kubona uburyo bwo kuhira yagiraga igihombo kubera izuba.
Ati: “Muri 2021- 2022 nahingaga inyanya kuri 0,5 ha kubera ko nta buryo bwo kuhira narimfite. Kubera izuba inyanya naretse kuzihinga mpahinga urusenda, ariko nabwo nari ntarabona uburyo bwo kuhira. Byari bihenze kuko kuhira byadusabaga gutanga amafranga menshi ya mazutu.”
Akomeza avuga ko ku munsi bakoreshaga litiro 5 za mazutu, ubwo murumva ko mu minsi 30 y’ukwezi habaga hamaze gukoreshwa amafranga menshi kandi n’igiciro cya mazutu cyarahindukaga.
Muri Kamena 2024 nibwo SAIP yamuhaye inkunga y’ibikoresho byo kuhira, birimo imirasire y’izuba n’imipira igeza amazi mu murima.
Ati: “Nuhira ku buso bwa 6,3 kandi niteze umusaruro ushimishije kuko mbere nabonaga umusaruro uri hagati ya Toni 6 na Toni 8 kuri hegitari imwe, ariko ubu niteze kuzabona umusaruro uri hagati ya Toni 12 na Toni 13 kuri hegitari.”
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagiranye na Forefront Magazine, yavuze ko aka karere gafite intego yo kuhira ubuso bungana na hegitari 1700 muri 2029.
Ati: “Buri mwaka twihaye intego y’uko tuzajya tuwurangiza dufite ubuso bwa na hegitari 300 zuhirwa, kugirango intego yacu ya 2029 tuzayigereho. Kuri ubu twuhira ku buso bwa hegitari 81.”