
Bamwe mu babyeyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragaje ko umwana ufite ubumuga uko bwaba bumeze kose, adakwiye guhezwa ngo kuko iyo arezwe agahabwa urukundo rwa kibyeyi ahinduka igitangaza mu muryango.
Ni ubuhamya bwatanzwe n’abashyikirijwe abana bafite ubumuga barererwaga mu kigo cy’ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Paul b’i Lenderede, kiri mu Karere ka Musanze, muri gahunda ya leta ya Tubarerere mu muryango, aho abagera kuri 29 bahawe imiryango izakomeza kubitaho.
Ndungutse Leopard ni umwe muri aba babyeyi yagize ati” Umwana nahawe yaje muri iki kigo ari uruhinja rufite ubumuga bw’ingingo zose, agendesha amaboko, ibintu byose ari ukubimukorera, baramurera arakura baza kumumpa agifite ubwo bumuga nanjye nshyiraho akanjye, ari nako avuzwa, mu by’ukuri aba bana utabareze ufite umutima wa kibyeyi byakunanira”.
Akomeza agira ati” Ni abana nk’abandi, byarangoye ariko ubu abasha kugenda n’amaguru n’ubwo adandabirana, amaboko ye arakora, asigara ku rugo akarera abana, abasha kwahira ubwatsi akabuha amatungo n’utundi turimo tw’amaboko tworoheje ariga, turi gushaka uko yakwiga umwuga umworoheye”.
Karangwa Immaculée, Umuyobozi w’agateganyo wa Hope and Homes for Children, avuga ko gahunda yo gusubiza abana mu miryango itareba leta gusa, anasobanura impamvu ibatera imbaraga zo gukomeza gukurikirana ubuzima bw’aba barwayi.
Yagize ati” Gahunda yo gusubiza mu miryango abana barererwa muri ibi bigo ntibireba leta gusa, dukwiye kubunganira kuko ntibyoroshye, hari abandi bibaza aho dukura imbaraga zo gukomeza kubitaho, biva mu buhamya bwiza bwabo n’ababarera, aho ubona batera imbere, ubuzima bugahinduka, ni abana bagira ubushobozi bwo gukora ibikomeye iyo bitaweho”.
Umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA mu Karere ka Musanze, Mukandayisenga Domina, avuga ko hari ubwo bigora kubona imiryango yakira aba bana, ashimira abemeye kubarera abizeza ubufatanye.
Yagize ati” Iyi gahunda igamije ko abana bose barererwa mu miryango n’ubwo bitoroha kubona abemera kubakira kuko baba bafite umwihariko ukomeye w’ubumuga, turashimira abemeye kubakira kandi tuzakomeza kubakurikirana aho bagiye ibibazo bafite dukomeze kubyitaho dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu”.
Kuva mu 2013 nibwo leta yakuyeho gahunda yo kurerera abana mu bigo by’imfubyi, hatangizwa gahunda ya “Tubarerere mu miryango” n’indi yitwa “Malayika Murinzi” kugira ngo uwabuze umuryango umwakira abone undi mubyeyi umurera akamwishingira n’ubwo nta sano baba bafitanye.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), igaragaza ko guhera muri 2012 kugeza ku wa 30 Mata 2025, abana 3.671 b’imfubyi babonye imiryango ibakira irabarera, ni ukuvuga 91% by’abana 3.892 bahoze mu bigo by’imfubyi.
Source: UMUSEKE