
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa butandukanye bwahawe urubyiruko rusaga 500 rwo muri kiliziya Gatolika ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa rwateraniye i Kibeho ku butaka butagatifu mu rugendo nyobokamana rusoza inama ya 20 ya SECAM yaberaga mu Rwanda.
Uru rubyiruko rwibumbuye mu ihuriro ryitwa SECAM mu ndimi z’ amahanga, ni umuryango mpuzabihugu w’Abepiskopi Gatolika bo ku mugabane wa Afurika n’i Madagasikari.

Mu ijambo ry’Imana bagejejweho na Padiri mu ivanjiri, yavuze ko bamwe mu rubyiruko babaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi ngesombi, aho kwiyegereza Imana ngo basenge.
Ati: “Biteye impungenge kubona hirya no hino dusanga abavugwa mu ngeso mbi ari urubyiruko. Birakwiye ko mwebwe abakristu mudufasha kumenyesha inkuru nziza y’agakiza urubyiruko bagenzi banyu kuko ntibashobora gutera imbere igihe cyose bari mu ngeso mbi.”

Abakristu batandukanye bitabiriye uru rugendo nyobokamana, bavuga ko ari umwanya mwiza wo kongera gusabana n’ Imana no kwiyunga nayo.
“Uwamahoro, ni umukristu wo muri Diyoseze ya Gikongoro. Agira ati: Ntabwo buri gihe ngira amahirwe yo kuza gusengera i Kibeho hahuriye urubyiruko bagenzi banjye. Ni umunezero kuko n’ ibyo naje nshyize ku mutima gusengera, nizeye ko Umubyeyi Bikiramariya yabisubije.”
Guhuza gusenga n’iterambere bashishikarizwa, Uwamahoro yavuze ko umukristu atabuzwa iterambere no gusenga.
Ati: “Gusenga n’umuco w’umukristu, gukora nabyo ni ubuzima bw’imibereho yacu ya buri munsi. Ku bwanjye kubihuza ntabwo ari imbogamizi kuko ubuzima budasenga buganzwa n’ikibi, ugasanga umuntu abaye imbata y’ikibi.”

Uru rugendo nyobokamana ruje rukurukira inama ya SECAM yari imaze iminsi iteraniye mu Rwanda, ikaba yari ihuje Abepiskopi 100, Abapadiri basaga 200, nabo bakaba bari i Kibeho.
Baraka Antoine, yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Avuga ko ari ubwa mbere akandagiye ku butaka butagatifu.
Ati: “Kubona amagambo nakorrsha nshima Imana biragoye. Kuva navuka numvaga bavuga ko mu Rwanda hari ubutaka butagatifu kandi ko Imana ikora ibitangaza kuko Bikiramariya yahabonekeye abakobwa batatu. Nakuze nifuza kuzahasengera, ariko ngize imyaka 26 nibwo mpageze.”
Akomeza avuga ko atari yarigeze atekereza ko yahagera binyuze mu ihuriro ry’ urubyiruko, ariko kuribamo akifatanya n’ abandi nibyo byabaye inzira yo kugera i Kibeho.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’ Igihugu Habimana Dominique, mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza na Kiliziya Gatolika.
Ati: “Turashimira Kiliziya ku mikoranire mywiza n’ubufatanye mu iterambere ry’igihugu. Mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 31 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Kiliziya yatanze umusanzu mu Mpande zitandukanye by’umwihariko ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima.”
Iyi nama ya SECAM iba inshuro imwe mu myaka itatu, yanatorewemo Umuyobozi wayo mushya muri Afrika.
Nyiricyubahiro Cardinal Ambongo wo mu gihugu cya Congo, niwe wongeye kugirirwa icyizere n’ Abepiskopi bagenzi be, bamutorera kongera kuyobora SECAM.
