
Isi n’abayituye bari mu rugamba rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, nyuma yo gutahura ko iterambere rirambye ritashoboka hatabayeho kubungabunga ibidukikije.
Dr. Imanishimwe Ange uvuka mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ahegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ni umwe mu bafashe iya mbere muri uru rugamba, aho kuri ubu afite igisa na pariki y’ibiti n’ibyatsi bya gakondo. Amaze gutera ibiti kuri hegitari 75.
Ubu yatoranyijwe mu bantu 18 ku Isi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga ibinyabuzima, atsindira igihembo azahabwa binyuze muri Kinship Conservation Fellows Program. Ni igihembo azahererwa muri Leta ya Washington muri Amerika muri Nyakanga 2025.
Uyu mushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, urugendo rwe rwo gukunda urusobe rw’ibinyabuzima ruhera mu 2012.
Icyo gihe yashinze ikigo kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kikanateza imbere abaturage cyitwa BIOCOOP cyaje guhinduka umuryango utari uwa Leta witwa BIOCOOR mu 2020.
Muri uwo mwaka yahise aba imfura ya Youth Connekt, ahembwa 3.500.000 Frw na Minisiteri y’Urubyiruko.
Yaje gukora muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ayobora ba mukerarugendo akorera Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere muri (RDB), umushahara ahembwe akawukoresha mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Mu 2015, Dr. Imanishimwe yatsindiye kujya muri Porogaramu yashyizweho na Barack Obama (Mandela Washington Fellowship).
Yahuguwe mu masomo ya politiki n’imiyoborere muri University of California Berkeley, ibyatumye ahura na Perezida Obama wamushimiye ibyo yakoreye abaturiye Pariki ya Nyungwe akoresheje ibihaboneka.
Ibi yabibangikanyije no kuminuza mu masomo y’ibidukikije, ndetse n’amahugurwa mu kigo cy’Abanyamerika kibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (The Nature Conservancy), akomereza n’ahandi nko mu Budage, Suède, Ethiopia, Kenya, n’ahandi.
Nyuma y’isesengura yakoze, Dr. Imanishimwe yasanze bimwe mu bituma abantu bangiza Pariki ya Nyungwe, ari ugushakamo imiti baburiye ahandi, bituma atangira gutera ibyatsi n’ibiti gakondo ku buso bwa hegitari enye. Nyuma yabyaguriye ahandi henshi muri Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Huye.
Ati ‘‘Tureba ahari ubutaka bwangiritse nk’ahari inkangu cyangwa hangijwe n’abantu ku migezi tukahatera ibiti cyangwa ibyatsi, bigafata ubutaka, bikagarura ubuturo bw’ibinyabuzima binagabanya imyuka yangiza ikirere.’’
Dr. Imanishimwe kuri ubu afite ibigo bitatu birimo icyitwa Nyungwe Conservation Leadership Center na Nyungwe BioInnovation Centre bihugura abaturage mu bijyanye no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse na Nyungwe EcoVillage cyakira kikanacumbikira ba mukerarugendo.
Mugendashyamba Emmanuel w’imyaka 42, avuga ko yabaye mu buhigi imyaka 14, agakurwamo na BIOCOOR. Yajyaga muri Nyungwe agiye guhiga no gushaka ubuki, akamaramo nk’icyumweru.
Ati ‘‘Dushimira BIOCOOR yatuvanye mu buhigi, kuko aho kutwungura bwaraduhombyaga.’’
Kuri ubu, Umuryango BIOCOOR ufite abakozi 35 bahoraho n’abadahoraho 3200.
Kuva yatangiza BIOCOOR, Dr Imanishimwe agaragaza ko amaze gutanga arenga miliyari 4 Frw nk’imishahara, amafaranga yafashije abaturage kwiteza imbere.
Dr. Imanishimwe Ange yishimira ko ibiti n’ibyatsi bya gakondo yateye abantu batabyumva, ubu byatangiye gutanga umusaruro
Aha hatewe igiti cyitwa umusekera na cyo kiri mu bya gakondo
Muri Nyungwe BioInnovation Centre bakunda kwita Botanical Garden iyo uhageze wumva umutuzo nk’uwo muri pariki
Abasura aka gace, banyurwa n’uburyo izi nzu zubatsemo buhesha agaciro ibimera
Aha hari guterwa ibiti byitwa Imisamanzuki
Dr. Imanishimwe yashinze Nyungwe Eco Village yakira ba mukerarugendo
Dr. Imanishimwe Ange avuga ko ibikorwa bye bijyana n’ubukangurambaga mu baturage bugamije kubakundisha ididukikije
Ibikorwa bya Dr. Imanishimwe byose biba bikikijwe n’urusobe rw’ibyatsi n’ibiti bya gakondo




Icyatsi cyitwa Mbatama, bivugwa ko kera imboga zakundwaga n’abo hambere
Iri shyamba rya gakondo, Dr Imanishimwe yariteye kuva mu 2019
Iki giti kiri mu bya gakondo biboneka hake ku Isi
Mu guhesha agaciro ibyatsi, hubatswe inzu ikikizwa ibisigazwa by’ingano bagurira abaturage, aho iyi nzu, icyumba kimwe kukiraramo ari 100 $
Mu gisa na pariki Dr Imanishimwe yihimbiye, yanubatsemo inzu zikundwa na ba mukerarugendo
Maniraga Yves uyobora abagana Nyungwe Eco Village yashinzwe na Dr. Imanishimwe

Muri Nyungwe Eco-Village, bitaye ku bimera cyane aho no mu macumbi hagaragaramo ibyatsi
Nubwo na ho hasa na pariki, ariko iyo uhari uba witegeye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe
Nyuma y’imyaka irindwi gusa ibi byatsi n’ibiti bitewe, ubu habaye nka pariki

Dr Imanishimwe yanashize ikigo gifasha mu gutanga amahugurwa yo kubungabunga ibidukikije
SOURCE: IGIHE