Tariki ya 7 Mata, u Rwanda n’Isi yose tuzibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Insanganyamatsiko izakomeza kuba “Kwibuka Twiyubaka”. Tuzazirikana amateka yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kubaka u Rwanda rushya, ndetse n’ingamba zo kurwanya no gukumira icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyane cyane hashingiwe ku bibera mu Karere.
Iyi nyoborabikorwa ijyanye n’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32.
ICYUMWERU CY’ICYUNAMO
7 Mata 2026
Ku rwego rw’Igihugu
Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.
Hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” ruzatangirira ku Karere ka Gasabo rugasorezwa muri BK ARENA ahazabera ‘Umugoroba wo Kwibuka.’
Ibi bikorwa bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.
Mu Turere
Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa se urundi rwibutso ruzagenwa n’Akarere.
Mu Midugudu yose
Hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Kuri uwo munsi:
• Ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.
Ibikorwa by’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana.
• Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.
Icyumweru cy’Icyunamo (7-13 Mata 2026)
• Kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 12 Mata 2026 hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yateganyijwe n’inzego zibishinzwe;
• Ku rwego rw’Umudugudu, nta bindi biganiro biteganyijwe uretse ikiganiro kizatangwa tariki ya 7 Mata 2026;
• Tariki ya 11 Mata 2026 mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro hazaba urugendo rwo kwibuka ruzatangirira muri IPRC/KICUKIRO rusozwe n’Umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza;
• Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukora mu Cyumweru cy’Icyunamo;
• Mu Cyumweru cy’Icyunamo Ibendera ry’Igihugu rizururutswa rigezwe hagati;
• Ku bisobanuro birambuye, hakurikizwa ibiteganywa n’Itegeko NO15/2016 ryo ku itariki ya 02 Gicurasi 2016, rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imicungire n’imitunganyirize by’inzibutso za jenoside.
TARIKI YA 13 MATA 2026: GUSOZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO
• Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo kizasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero. Kuri uwo munsi hibukwa kandi Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.
• Nta bikorwa byo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe ku rwego rw’Akarere.
GAHUNDA Y’IGIKORWA CYO KWIBUKA
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenza amasaha atatu (3).
Gahunda y’igikorwa cyo Kwibuka
• Kumenyesha gahunda no gufata umunota wo Kwibuka;
• Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza n’Ijambo ry’ikaze;
• Ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
• Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
• Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimuwe;
• Ubutumwa bw’Umuryango IBUKA;
• Indirimbo yo Kwibuka cyangwa umuvugo;
• Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru.
KWIBUKA MU NZEGO ZITANDUKANYE
• Igikorwa cyo Kwibuka mu Bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda, bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki ya 8 Mata na 3 Nyakanga 2026.
• Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro yatangajwe na MINUBUMWE.
KWIBUKA MU MASHURI
• Ubuyobozi mu bigo by’amashuri bushyiraho Komite ishinzwe gutegura igikorwa cyo Kwibuka. Iyi Komite ikurirwa kandi igakurikiranwa n’ubuyobozi bw’Ikigo.
• Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro, gusura urwibutso (aho bishoboka), mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko, kandi kigakurikiza gahunda isanzwe yo Kwibuka.
UMWANYA WA MISA N’UW’AMATERANIRO MU GIKORWA CYO KWIBUKA
Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu gikorwa cyo Kwibuka. Ariko mu gihe icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri iyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke cyangwa abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere yabyo.
KWIBUKA MU BICE N’AHANTU HICIWE ABANTU MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ahantu hiciwe abantu bahahungiye cyangwa bahakusanyirijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abateguye bashobora guteganya undi munsi wo Kwibuka ujyanye n’itariki abo bantu biciweho cyangwa undi munsi ubatunganiye, bigakorwa hagati y’itariki ya 8 Mata na 3 Nyakanga 2026.
KWIBUKA IMIRYANGO YAZIMYE
Buri Karere kazategura umunsi wihariye wo Kwibuka imiryango yazimye, kandi iki gikorwa ntikirenze amasaha atatu (3) nkuko bitaganyijwe kuri gahunda y’igikorwa cyo Kwibuka.
UMUGOROBA W’IKIRIYO
Umugoroba w’Ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.
URUGENDO RWO KWIBUKA
Bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo Kwibuka rushobora gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyo gihe hirindwa gufunga imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.
GUSIGASIRA AMATEKA
Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zose zateguye igikorwa cyo Kwibuka zifata mu buryo bw’ikoranabuhanga amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa, n’ubuhamya bwatanzwe, MINUBUMWE ikagenerwa kopi y’ibyafashwe inyuzwa kuri imeyili: kwibuka@minubumwe.gov.rw.
IKORESHWA RY’IBIRANGO BITANGAZA IGIKORWA CYO KWIBUKA
Amabwiriza agena uko Ibirango byifashishwa mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibyemejwe gusa. Biboneka ku rubuga: www.kwibuka.rw.
• Mu rwego rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa (bill board), screen, teardrops, pull up banner cyangwa agasanduku kabugenewe (branded box)
• Nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo, ibirango byo kwibuka biramanurwa. Bishobora
kongera gukoreshwa gusa, igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abaturarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo Kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Kwibuka Twiyubaka.
