Na Nyirangaruye Clementine
Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro y’iserukiramuco ririkumwe n’imurikagurisha ryiswe Kivu Beach Expo And Festival byateguwe na Yirunga LTD ifatanyije n’akarere ka Rutsiro kikazabera mu murenge wa Boneza mu rwego rwo kuzamura ibikorwa byubukerarugendo bushingiye ku muco muri aka karere hakomeje ibikorwa byo gusura abafatanyabikorwa batandukanye Mu rwego rwo kureba aho imyiteguro igeze.
Bamwe mubafite ibikorwa by’ubukerarugendo muri uyu murenge byumwihariko mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu barimo na Hon Odette Nyiramirimo ufite Hotel yitwa Ruchel na mugenziwe ufite KaySun Hotel ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bavuze ko iki gikorwa bacyishimiye cyane mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo muri aka karere kandi bakaba bakitezeho kuzamura umubare w’ababagana.

Uretse aba bashoramari kandi abaturage batuye byumwihariko mu kirwa cya Bugarura kibarizwa muri uyu murenge wa Boneza bavuga ko ibikorwa by’ubukerarugendo byatumye ikirwa cyabo kimenyekana bityo bakavuga ko bishimira kuba ibikorwa nk’ibi bibageraho bityo bakarushaho kwibona mu iterambere.
Umuyobozi wa Y’iringa ltd Yves Iyaremye yemeza ko ibikorwa nk’ibi bigira uruhare mu gukurura bamukerarugendo harimo n’ababa baje ku murika ibikorwa byabo ndetsen’abaza bakurikiye imikino yo kumazi n’ibindi agaruka ku mwihariko w’iyi Kivu beach expo avuga ko irimo udushya twinshi .

Harimo Umukino wo gukataza (Hiking) aho abasiganwa bagenda 20km, ni umukino uzatangiza Expo usorezwa kuri Palega Beach Inn,Umukino umeze nka Tenis Badmethon uzakinirwa kuri KaySun Hotel ibarizwa ku gice cy’amahoteli cya Kariba,amarushanwa yo gutwara amato.
Uyu uzaba ari umwanya mwiza ku batuye Boneza wo kurushanwa,amarushanwa yo koga na Volley Beach izakinirwa kuri Rushel Kivu Beach Resort kuwa 13 Ukuboza 2025, aho hazakorwa ubukerarugendo bwo kureba Inyambo zoga mu kiyaga cya Kivu, Gusura ikirwa cya Napoleon,Hazakorwa ubukerarugendo bushingiye ku Kawa muri Boneza Coffee.

Umuyobozi w’umurenge wa Boneza Bwana MUNYAMAHORO MUHIZI Patrick aganira n’itangazamakuru yavuze ko iki gikorwa giteanyijwe mu mpera z’uyu mwaka kizatuma akarere ka Rutsiro byumwihariko Umurenge wa Boneza uza ku rundi rwego mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro; KAYITESI Dative avuga ko iri murikagurisha n’iserukiramuco ryitezweho kugaragaza ibyiza nyaburanga bitatse aka karere.

Ati: “Iriya “Festival” ni ukugira ngo igaragaze Akarere kacu ka Rutsiro, ibimaze kugerwaho cyane cyane mu bukerarugendo kuko ni Akarere gafite ibyiza nyaburanga nka parike ya Gishwati, ikiyaga cya Kivu ndetse n’amahoteri ari ku Kiyaga cya Kivu, harimo n’ibirwa byashitura abantu ndetse akaba ari n’uburyo bwiza bwo kwigisha abantu koga. Ibyo ni ibintu byafasha abashoramari kumva ko imari yose bashora mu Karere ka Rutsiro nta gihombo bashobora kugira kubera ko ni akarere gafite ibintu nyaburanga.”

Aho hari ibyiza byinshi nyaburanga bigaragara muri uyu murenge birimo ikiyaga cya Kivu, ibirwa bito n’ibinini, inka z’inyambo zizwi kuba I Nyanza ariko izo muri uyu murenge zo zikaba zifite umwihariko wo koga zikambuka I Kivu, inyoni n’ibiti bitandukanye biba mu birwa byo mu mazi rwagati n’ibindi byinshi birimo amahoteri agezweho byose batatse inkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ibirori bya Kivu Beach Expo and Festival biteganyijjwe kuzaba mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza kuva kuwa 09-15/12/2025 bikazabera mu busitani bugari bwa Palega Beach Inn ahitegeye neza ikirwa cya Bugarura gituwe n’abaturage basaga 2,000.

Muri Kivu Beach Expo and festival I Rutsiro bwa mbere mu mateka hazabera ibirori by’ubwato Boat Party kuwa 13-14/12/2025 aho abazabyitabira bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye n’abadije bagezweho bazaba bavanga umuziki ari nako abitabiriye barya banywa mu kiyaga rwagati.


