Na Ingabire Nadine
Amakimbirane yo mu muryango ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda kuko atera impfu hagati y’abashakanye, abana bava mu ishuri kubera kubura ubitaho kuko hari n’amakimbirane ashingeye ku mutungo.
RAB ibinyujije mu mushinga wayo wa KIIWP ukorera mu karere ka Kayonza, watangije inyigisho zizwi ku izina rya GALS zikaba zarahereye ku miryango isanzwe ibanye mu makimbirane.
Nganji Jacques na Iradukunda Chantal, batuye mu murenge wa Ruramira, akagali ka Bugambira mu karere ka Kayonza.

Baratanga ubuhamya bw’uko inyigisho za GALS zabafashije kugira umuryango utekanye nyuma y’imyaka 5 babanye mu makimbirane, ariko bakavuga ko amakimbirane yazamuwe n’umuco ugenderwaho mu gace batuyemo.
Nganji ati: “Nashatse umugore dukundanye ngo tugire umuryango. Kubera ko umuco w’inaha uvuga ko umugabo ufasha umure we imirimo abiterwa n’uko umugore aba yaramuroze, hashize amezi 3 tubana nanjye nanze ko abaturanyi bazajya bavuga ko umugore wanjye yandoze, ubundi imirimo ndayimuharira uretse guhinga.”
Akomeza avuga ko yahise ayoboka inzira yo mu kabari, amafaranga babonye mu rugo akajya kuyanywera ndetse n’umusaruro yajyaga awugurisha kugirango abone inzoga zo kunywa.
Ati: “Nicuza igihe natakaje mu businzi kuko n’amafaranga yari kutugirira umumaro nayibaga umugore nkagurira abantu inzoga ngo babone ko nanjye mu ru rugo mpafite ijambo, umugore atandoze. Ngereranyije, nanyweye inzoga zaponda icyondo cyubatse inzu.”

Umugore we Iradukunda Chantal we avuga ko amasomo ya GALS bahawe n’umushinga wa KIIWP azifata nk’aho Imana yari imaze kumva gutaka kwe n’agahinda yaterwa n’umugabo we.
Ati: “Umugabo yatahaga yasinze akaza atukana, rwana kuburyo nabaga numva mfite aho mpungira muri iryo joro nari kugenda. Byari bikabije kuburyo n’abaturanyi bari bazi ko tubana mu makimbirane.”
Akomeza avuga ko bagitangira kwiga amasomo ya GALS muri 2023 aribwo yabonye umugabo atangiye guhinduka akajya amufasha imirimo yo mu rugo ndetse batangira no kuganira ku iterambere ry’urugo rwabo.
Ati: “Natunguwe nuko nari nagiye guhinga ntashye nsanga yatetse yakarabije n’umwana aramuryamisha. Natekereje ko ndimo kurota kuko mu myaka 5 twari tumaranye nari ntarabona agirira umwana impuhwe. Inyigisho za GALS zangiriye umumaro by’umwihariko kuko ndatekanye mu muryango kandi n’amahane umugabo yaterwaga n’ubusinzi yarakize kuko n’inzoga yaraziretse kuva muri 2020.”
Madamu Gisa Shakila, ni Umukozi wa RAB-SPIU ishami rya Kayonza ari nawe ukuriye umushinga KIIWP, avuga ko umusaruro w’ inyigisho za GALS umaze kuzana impinduka muri aka karere.

Ati: “Twatangiye twigisha imiryango yari ibanye mu makimbirane, ariko ubu n’abandi baza kudusaba ko bahabwa izi nyigisho. Si ugukemura amakimbirane bigiramo gusa kuko biga gukoresha no gucunga neza umutungo w’urugo, gukora imishinga ibyara inyunyu, kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari.”
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco, avuga ko inyigisho za GALS bifuza ko zizatangwa mu mirenge yose igize aka karere.

Ati: “Ubu GALS ikorera mu mirenge 9, ariko turifuza ko izagera mu mirenge yose kuko yagize umumaro. Uyu munsi abarangije aya masomo ni 500, harimo n’imiryango65 yasezeranye byemewe n’amategeko.”
Umushinga KIIWP watangiye gutanga inyigisho za GALS muri 2023, ufite intego yo kuzahugura abagera ku bihumbi 40 mu myaka 5, ariko mu myaka 2 abasaga ibihumbi 16 bamaze guhabwa izi nyigisho.
