Mu mateka y’umuco nyarwanda umugore yari afite inshingano zo kubyara, guteka, kwita ku bana no gukora ibindi yabaga yategetswe n’umugabo. Ibi byose yabikoreraga mu rugo atabasha kujya aho abanda bari cyangwa kubona amafaranga kuko uburyo bwo kuyakorera butari Buhari.
Ibi ni nabyo bivugwa n’abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na The Forefront Magazine. Aba bagore bibumbiye mu matsinda n’amakoperative, bakaba ari abagenerwabikorwa ba UN Women, ari nayo yabafashije kuva mu bwigunge bakiteza imbere.
Mukakamazi Epiphanie, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 55 y’amavuko. Atuye mu kagali ka Gatoki, umurenge wa save mu karere ka Gisagara. Avuga ko yakuze abona nyina umubyara aba mu rugo gusa, agakora imirimo yo mu rugo, ariko gukorera amafaranga ntiyabimubonyeho.

Ati: “Abagore bo hambere bari bafite imbogamizi nyinshi zatumaga badatera imbere kuko babaga mu rugo gusa. Twebwe dutandukanye nabo kuko twabonye amahirwe yo kujya aho abanda bari tukungurana ibitekerezo by’iterambere, tukizigamira amafaranga ndetse tugahabwa n’amahugurwa yo gukora imishinga ibyara inyungu. Ibi kera ntibyabagaho.”
Akomeza avuga ko bishimira iterambere bagezeho kuko ubu umugore mu rugo nawe atanga igitekerezo kigashyirwa mu bikorwa ndetse agatanga n’uruhare rwe mu kubaka igihugu.
Byagenze gute ngo abagore bave mu rugo babe abakire?
Leta y’ u Rwanda yimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, ibi byatumye abagore bajya mu nzego z’ubuyobozi no mu myanya ifata ibyemezo.
Abagore bavuga ko nyuma yo kwibumbira hamwe bakoze imishinga ibinjiriza amafaranga yibanda ku buhinzi bw’imboga bakorera mu gishanga cya Nyabuyogera.

Mukakamanzi avuga ko mbere y’umwaka wa 2022 yahingaga ku buso Bungana na ari 50, agasaruraho ibiro 20 by’ibishyimbo, ibiro 15 by’ibigori n’ibiro 5 by’ibirayi. Ibi byose yabihingaga mu murima icyarimwe.
Mu 2022, nibwo Mukakamazi hamwe n’abandi bagore bo mu murenge wa save bashinze koperative bayita INKINGI Z’ITERAMBERE. Iyi koperative ifite abanyamuryango 270, barimo abagabo 42.
Ati: Twabonye amahugurwa twahawe n’umushinga RWEE, batwigisha guhinga kinyamwuga umusaruro uriyongera n’amafaranga twinjizaga ku kwezi ariyongera.
Ati: “Ubutaka ntabwo bwiyongereye, ariko ubu kuri ari 50 nsaruraho ibiro 150 by’ibishyimbo, ibiro 300 by’ibigori n’ibiro 500 by’ibirayi. Umusaruro wariyongereye kubera ko ntagihinga mu kajagari, ahubwo nsimburanya ibihingwa. Amafaranga nayo yariyongereye kuko ninjizaga ibihumbi 15 ku kwezi, ubu ninjiza ibihumbi 50”
Ubu buhamya abuhuriyeho na Zabanyinshi Jacqueline, utuye mu murenge wa Ndora. Abagore bo mu kagali ka Giseke bishyize hamwe ari 118 hamwe n’abagabo 74, bakora ubuhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori. Ubu buhinzi babukorera mu gishanga cya Giseke.

Ati: “Ntaramenya guhinga kinyamwuga nahingaga mu kajagari. Nezaga ibiro 50 by’ibishyimbo n’ibiro 100 by’ibigori. Ubu neza ibiro 200 by’ibishyimbo n’ibiro 500 by’ibigori.”
Akomeza avuga ko mu nyungu akura mu musaruro w’ubuhinzi, yakozemo umushinga wo Korora inkoko, ubu ari umworozi w’inkoko.
Ku bijyanye n’amafaranga yinjiza ku kwezi, avuga ko mbere yinjizaga ibihumbi 40, ariko ubu yinjiza ibihumbi 120 kuko agurisha amagi y’inkoko yoroye.
Aba bagore bakuyehe igishoro?
Umushinga RWEE muri 2022 watangiye gukorana n’abagore bo mu turere dutandukanye harimo n’utw’Intara y’Amajyepfo.
Uyu mushinga wafashije aba bagore mu kubaga ubumenyi binyuze mu mahugurwa, babigisha ibijyanye nimibanire myiza, uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’ubuhinzi bwinjiza amafaranga ari nabwo bateweho inkunga.
Murangira Jeana Bosco, ni umukozi muri UN Womene akaba ariwe ushinzwe guhuza ibikorwa bya JP RWEE.
Ati: “Twateye inkunga amatsinda n’ amakoperative y’abagore mu bikorwa bitandukanye byibanda ku buhinzi. Si amatsinda gusa kuko hari n’abantu ku giti cyabo bakoze imishinga nabo baterwa inkunga. Twishimira ibyagezweho kandi twabonye ko umuturage umuhaye umwanya akitekerereza atera imbere byihuse.”
Akomeza avuga ko ubu abagore batinyutse gukorana n’ibigo by’imari, batakigira ikibazo cy’amafaranga yabafasha kwagura ibikorwa byabo.
