Aborozi bavuga ko gahunda yo kwegereza serivisi z’ubuvuzi aborozi binyuze mu baveteri bigenga, izabafasha kuvugurua ubworozi bwabo kuko bajyaga bahura n’ibibazo bitandukanye biterwa no gukorana n’abaveterineri batari ab’umwuga, bigatuma ubworozi bwabo budatera imbere, hakaba nubwo amatungo yabo yibasirwa n’indwara bakagorwa no kuyabonera ubuvuzi.
Mukagatwaza Alexiane, ni umworozi w’inka. Atuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagali ka Ntendezi. Avuga ko ikoranabuhanga mu buvuzi rizabafasha kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo byihuse no kumenyekanisha amakuru ku gihe.

Ati: “Kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo byari ikibazo ku borozi. Hari ubwo inka irwara ukabura uko ugera ku murenge ngo ubibwire veterineri kubera ko bihuriranye n’umunsi w’ikiruhuko, ijoro cyangwa muri weekend. Nidukoresha ikoranabuhanga tuzajya duhita dutanga amakuru, veterineri wigenga ahite abibona yihutire gutanga ubufasha.”
Akomeza avuga ko uretse ikibazo cy’uburwayi mu matungo, hari n’ikibazo cyo kubona intanga ku gihe mu gihe itungo ryarinze.
Ati: “Iyo inka yarinze biratugora kubona veterineri ngo aze kuyitera intanga. Ariko ikoranabuhanga rizadufasha kubona serivisi byihuse.”
Mu kiganiro cyihariye The Forefront Magazine yagiranye n’umuvuzi w’amatungo Dr. Umuhire Odile, yavuze ko iyi gahunda igamije kuvugurura icyororo.
Ati: “Mu kuvugurura icyororo, harimo kuva mu bworozi gakondo dukora ubworozi bwa kijyambere. Umworozi azajya abona inka yarinze akoreshe telephone ye atange amakuru, veterineri wigenga amubaze intanga yifuza gutera bitewe n’icyororo yahisemo. Veterineri azajya ahita amugeraho agiye gutera intanga, bitandukanye nuko umuturage yajyaga amara iminsi ategereje guhabwa iyi serivisi.”

Dr Umuhire akomeza avuga ko VSM itazakemura ikibazo cya serivisi gusa, kuko izanafasha mu gukumira indwara zikunze kwibasira amatungo.
Ati: “Aborozi bazakomeza guhabwa ubujyanama kuko hari bamwe usanga badafite amakuru ahagije. Indwara zikunze kugaragara ni ikibagarira, inzoka na gasheshe ikwirakwizwa n’uburondwe. Hari n’izindi, ariko indwara zikunze kwibasira amatungo bitewe n’akarere cyangwa agace runaka. Amatungo aba mu bice bishyuha yibasirwa n’indwara zitandukanye n’izibasira amatungo ama mu bice bikonja.”
Atangiza iyi gahunda ku mugaragaro, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ibibazo bitandukanye aborozi n’abahinzi bajyaga bahura nabo.
Ati: “Ikibazo cy’icyororo kigiye gukemuka kuko umworozi azajya ahitamo ubwoko bw’intanga yifuza gutera, bitandukanye nuko bajyaga babangurira mu buryo bwa gakondo. Ikindi ni uko ikoranabuhanga rizafasha mu buhinzi n’ubworozi mu gutanga serivisi zihuse no gutangira amakuru ku gihe kugirango bahabwe ubufasha.”

Akarere ka Nyamashake niko kafashe iya mbere mu kwitabira iyi gahunda kuva yashyirwaho umukono hagati ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Nyakanga 2024.
Binyuze mu kogo RAB, mu mushing awa PRISM, akarere ka Nyamasheke kubakiwe ivuriro ry’amatungo.
Urugaga rw’abaveterineri bigenga rugizwe n’abanyamuryango 388. Aba bavuzi b’amatungo bahawe ibikoresho bizabafasha muri serivisi baha aborozi bifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 180, hakaba harimo uruhare rwabo rungana na 15%.
