Imishinga itandatu igamije iterambere ry’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Turere dutanu, yatoranyirijwe gusaranganywa miliyari imwe na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda igamije kubasangiza ku mafaranga ava mu bukerarugendo.
Iyo mishinga yatoranyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), irimo ibiri yo mu Karere ka Karongi, umwe w’i Rusizi, umwe wa Nyamasheke, uwa Nyaruguru n’uwa Nyamagabe.
Umuyobozi ushinzwe guhuza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abaturage Ntihemuka Pierre, yavuze ko Akarere ka Nyamasheke kagenewe miliyoni 375 z’amafaranga y’u Rwanda, Rusizi igenerwa miliyoni 228 Frw,
Nyamagabe igenerwa miliyoni 268 Frw, Nyaruguru igenerwa miliyoni 268 Frw naho Karongi igenerwa miliyoni 107 Frw.
Ntihemuka ati: “Aya mafaranga agamije kugabanya ibibazo bibangamiye Pariki, birimo ubuhigi, inkongi z’imiriro n’ibindi. Umushinga utaza usubiza ibi bibazo ntuba ari wo. Icya 2 ni uko umushinga ugomba gutuma umuturage yiyumvamo ishema ryo guturira Pariki, agatanga umusanzu we mu kuyibungabunga.”
Ikindi yakomojeho ni uko imishinga yatoranyijwe ifitanye isano no kugabanya ubukene mu baturage, no kubaka icyizere hagati y’abaturage n’urusobe rw’ibinyabuzima ruba muri Pariki.
Hari no kugabanya ibibazo bituruka ku nyamaswa ziva muri Pariki zikaza konera abaturage, kuzamura ibijyanye no kubungabunga Pariki, umuturage akiyumvamo ishema ryo kuyiturira kuko afite icyo yirata akuramo.
Ntihemuka yakomeje agira ati: “Icya mbere ni ukuba ari umushinga ushoboka, ugomba gushyirwa mu bikorwa ukazamara igihe kirekire, kuko hari nk’umushinga wo muri 2018 cyangwa 2020 ushobora kujya kuwushaka ubu ukawubura. Ibyo rero ntibizongera.”

Ikindi avuga ni ukuba uwo mushinga uri hafi ya Pariki, mu rwego rwo kuba igisubizo cyo kugabanya ibibazo hagati yayo n’abayituriye.
Abaturage bagomba kandi kuwugiramo uruhare nk’aba mbere ugomba kugirira akamaro. Avuga ko binemewe ko iyo umushinga ari mugari n’abandi bafatanyabikorwa bemerewe kuwugaragaramo kugira ngo urusheho gutungana.
Yanagarutse ku ijanisha ry’uburyo ayatanzwe umwaka ushize yakoreshejwe, yavuze ko Akarere ka Karongi kaje ku isonga ku ijanisha rya 100%, Nyamasheke igera hafi 100%, Nyamagabe iyakoresha ku ijanisha rya 87%, Rusizi iyakoresha ku ijanisha rya 66% na Nyaruguru ikiri kuri 0%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yatanze impamvu hari amafaranga atarakoreshejwe.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imicungire ya Pariki ya Nyungwe (Nyungwe Management Company), Niyigaba Protais, yashimiye abaturage babyaza umusaruro aya mahirwe Igihugu kibaha, n’ubuyobozi bwabo bubibafashamo, bakanarushaho kumva akamaro kayo no kuyibungabunga.
Ati: “Turasaba abayituriye gukomeza kuyibungabunga. Ibiva muri uyu musaruro biboneka kuko Pariki irinzwe neza, abayisura bafatwa neza. Aho banyura, uko bafatwa n’ibyo bayibonamo byose bituma bagaruka bakanazana abandi benshi.”
Yabasabye kwirinda no kurwanya ibiyangiza, birimo ubuhigi bw’inyamaswa, kuyitwika, n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo uyinyuramo bakirinda kugonga inyamaswa, gutamo imyanda, n’ibindi byabangamira urusobe rw’ibinyabuzima ruyirimo.
Abayituriye baganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko ibyo bakorerwa binyuze mu isaranganya ry’inyungu ziva muri ubu bukerarugendo bibashimisha cyane, bituma biyemeza kuyibera umuturanyi muzima.

Ntamukunzi wo mu Murenge wa Mutuntu, Akarere ka Karongi, yagize ati: “Kubera ko inyungu ziyivamo zimanuka zikaguteraho, byaduteye kurushaho kuyikunda, tuyibera umuturanyi nyawe. Ntidushobora kwemera uwayangiza tureba.”
Ndebeyinka Josepha wo mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, na we ati: “Ntitwarenga ku mashuri meza y’abana bacu RDB yatwubakiye i Nyabitimbo ngo hagire uhirahira yangiza iyi Pariki, ntibishoboka. Pariki ni inshuti yacu, uburezi n’uburere bwiza bw’abana bacu ni yo tubikesha.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimye ko bongerewe miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bizeye kuyakoresha neza nk’uko bakoresheje n’ay’ubushize.
Ati: “Imishinga yacu yatoranyijwe ni ibiri. Uwo koroza abaturage 100 ingurube mu Murenge wa Mutuntu n’uwo kubaka ibyumba 3 by’amashuri mu Murenge wa Twumba, ahari ikibazo cy’abana bakora ibilometero birenga bibiri bajya kwiga, bikazatuma biga hafi.“
Umukozi muri RDB, Ishami ryo kubungabunga Pariki z’Igihugu, Ngoga Télésphore, avuga ko kuva iki gikorwa cyatangira mu 2005, mu Turere Pariki ya Nyungwe ikoraho hamaze gusaranganywa arenga miliyari 4.5 Frw.
Uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu hazakoreshwa arenga miliyari 5 Frw ku baturiye pariki zose z’Igihugu, mu myaka 20 ishize hakaba hamaze gutangwa miliyari 18 Frw.
