Ubu ni ubuhamya bw’umuhinzi w’umuceri mu karere ka Muhanga, umurenge wa Shyogwe. Yitwa Nyirahabimana Consolee, umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, akaba ahinga umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ya 2.
Mu buhamya bwe, avuga ko mbere y’uko gahunda ya leta yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo izwi nka Tekana, bagiraga igihombo gitewe n’ibiza birimo imvura yatezaga imyuzure, izuba ryinshi riva igihe kirekire n’imvura y’amahindu yabateje igihombo gikomeye.

Ati: “Tukimenya gahunda ya Tekana, njyewe na bagenzi banjye tubana muri koperative ya KOKAR ihinga umuceri, twahise twitabira gushinganisha ibihingwa byacu. Twasobanuriwe ko iyo Ibiza byangije imyaka cyangwa amatungo bidaturutse ku burangare bw’umuhinzi cyangwa umworozi, ikigo cy’ubwishingizi kigushumbusha bitewe n’agaciro ibyangiritse bifite.”
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2023, haguye imvura y’amahindu umuceri bari barahinze ugeze igihe cyo gusarurwa wangizwa n’amahindu ku buso Bungana na hegitari 8 z’umuceri.
Ati: “Tukimara kugira iki gihombo, ikigo cy’ubwishingizi cyaradusuye gikora igenzura, basanga Ibiza byaratwangirije umuceri. Ikigo cy’ubwishingizi cyadushumbushije miliyoni 3 n’ibihumbi 500. Iki ni kimwe mu byiza byinshi bya Tekana nshingiraho mbwira umuhinzi cyangwa umworozi utaritabira Tekana.”
Ubu buhamya Nyirahabimana abuhuriyeho na Nzabihimana Napftar, nawe akaba ari umunyamuryango wa koperative ya KOKAR. Avuga ko Tekana yaziye igihe kuko itaraza igihombo gikomoka ku biza cyari cyaratumye biheba ndetse bamwe bakumva batazongera gushora amafaranga mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ati: “Tekana ituma dutekana kubera ko ibihingwa n’amatungo yacu byishingiwe. Mu mwaka wa 2023, muri iki gishanga cya Rugeramigozi ya 2, mu gice cyari gihinzemo ibigori, twahuye n’ibiza by’imvura y’amahindu birangirika. Ikigo cy’ubwishingizi cyaradusuye gikora igenzura gisanga hangiritse ibigori bihinze ku buso Bungana na hegitari 3. Badushumbushije amafaranga angana na miliyoni 2.”
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bizimana Eric, avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu kwitabira Tekana, nubwo hakiri urugendo.
Ati: “Iki gishanga cya Rugeramigozi ya Kabiri gihingwamo ibigori n’umuceri, kishingiwe ku kigero cya 80%. Ni urugendo kuko ubuso n’ibihingwa byishingiwe bikiri hasi, ariko dukomeje gukora ubukangurambaga ngo abahinzi n’aborozi bitabire gahunda ya Tekana.”
Akarere ka Muhanga amatungo yishingiwe ni 10% byi’inka zikororerwamo, inkoko ni ku kigero cya 80% naho ingurube hishingiwe izigera kuri 570. Mu bihingwa, hishingiwe umuceri uhingwa ku buso Bungana na hegitari 79, ibigori ni kuri hegitari 468, ibirayi kuri hegitari 170, naho soya ni kuri hegitari 1.
