Na Ingabire Nadine
Mukantwari Therese na Ndikuryayo Etienne ni Umuryango watewe inkunga na PRISM kuko wari mu kiciro cy’abatishoboye kurusha abandi, ntibagiraga ubutaka bwo guhinga, ntibagiraga itungo mu rugo, bari babayeho mu buzima bubi.
Uyu muryango imibereho yatangiye guhinduka muri 2023, ubwo batoranywaga mu batishoboye bagahabwa inkunga y’ubworozi bw’ingurube ngo bikure mu bukene.
Mukantwari ati: “Twabagaho ubuzima bugoye tutagira ubutaka bwo guhingaho kuko tutari dufite ubushobozi bwo kubugura. Tukimara kubona inkunga y’ubworozi bw’ingurube, twazitayeho zirororoka, tukajya tugirisha ibibwana tukabona amafaranga.”
Akomeza avuga ko ingurube imwe yahawe ku nshuro ya mbere yabwaguye ibibwana 3, bwa kabiri ibwagura ibibwana 10, bwa gatatu ibwagura ibibwana 13. Iziyikomokaho 2 nazo zarororotse kuko buri imwe ibwagura ibibwana 13, kandi zikabwagura inshuro 2 mu mwaka.

Ati: “Kubera ko ingurube zitanga amafaranga vuba, twagiye tugurisha ibibwana tugura umurima munini, ngereranyije ungana na hegitari imwe. Ubu turahinga tukabona umusaruro kuko twabonye ifumbire.”
Ndikuryayo, umugabo we avuga ko PRISM yabafashije no mu burezi bw’abana babo kuko babishyurira amafaranga y’ishuri.
Ati: “Dufite umwana warangije amashuri yisumbuye ntiyagira amanota amwemerera kwiga muri kaminuza ya leta. Kubera ko twabonaga ingurube ziduha amafaranga ahagije, twahise dutangira kwishyurira umwana kaminuza yigenga, ubu arangije umwaka wa Kabiri muri kaminuza.”

Akomeza avuga ko uburezi bw’abana babo babukesha ubworozi bw’ingurube kuko n’abiga mu mashuri yisumbuye babasha kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andree, avuga ko bashimira umushinga PRISM mu iterambere ry’abaturage kuko imibereho yarahindutse.

Ati: “Abahawe inkunga y’ubworozi bw’amatungo magufi by’umwihariko ingurube, biteje imbere. Dufite abaguze ubutaka, abubatse inzu n’abazivuguruye, abishyurira abana ishuri n’ibindi birimo kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro. Abahawe inkunga barituye kuburyo bigeze ku nshuro ya gatatu kuri buri matungo yatanzwe.”
Mu karere ka Huye ingurube zatanzwe na PRISM zegeze kuri 700, inkoko ibihumbi 7 n’ihene 1200. Aya matungo yose akubiyemo n’ayo bagiye bitura bagenzi babo.
