Na Ingabire Nadine
Muri gahunda ya leta yo gufasha baturage batishoboye kwifasha kwikura mu bukene, bamwe mu bagize amahirwe yo kubona inkunga zibafasha kwikura mu bukene bazihawe n’umushinga PRISM ukorera muri RAB-SPIU, bavuga ko bishoboka kuva mu bukene igihe yaba abonye ubumenyi n’inkunga yo gutangiriraho.
Mukamurigo Esther ni umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga PRISM. Atuye mu murenge wa Kabagari, akagali ka Gitwa, umudugudu wa Rwoga. Avuga ko iterambere rye arikesha ubumenyi yahawe bwamufashije kubyaza umusaruro inkunga yahawe.

Ati: “Muri 2023 PRISM yampaye amahugurwa nunguka ubumenyi butandukanye bwiganjemo kumenya Korora amatungo magufi. Ubumenyi nibwo bwamfashije kongera igishoro cy’inkoko 10 bari bampaye zikagera ku nkoko 600 mfite ubu.”
Akomeza avuga ko akibona izi nkoko yazitayeho bishoboka, zirororoka yitura abaturanyi mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene.
Ati: “Abaturanyi noroje nabo ubu ni aborozi b’inkoko kuko nasangije ubumenyi nahawe kugirango nabo babashe kwikura mu bukene.”

Mukamurigo avuga ko ubworozi bw’inkoko bwatumye agera ku bworozi bw’inka n’ihene.
Ati: “Inkoko zateraga amagi ngakuraho ayo kurya andi nkayagurisha. Inkoko zabaga zimaze gusaza nazo narazigurishaga, amafaranga nkayizigamira mu matsinda. Naguze ihene ebyiri, ngura inka, nubaka n’inzu kuko twabaga mu nzu imwe kandi nto kuburyo yashoboraga kutugwaho.”
Mukamurigo afite intumbero yo gukomeza kwagura ubworozi bwe Akagera ku nkoko 2500. Abahawe inkunga ya PRISM bibumbiye mu matsinda 6, bahita bishakamo ubushobozi bakora ubworozi bw’ingurube.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie, avuga ko bashimira PRISM yabafashije mu iterambere ry’abaturage.
Ati: “Umushinga PRISM wadufashije mu buryo butandukanye bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene, kugabanya imirire mibi no kubagezaho ibikorwaremezo. Igipimo cy’imirire mibi cyavuye kuri 39% muri 2020, kigera kuri 22% muri 2025 nk’uko ubushakashatsi bwa DHS25 bubigaragaza. Ni intambwe ikomeye nubwo hakiri urugendo, ariko abagezweho n’ibi bikorwa babigeza no ku bandi.”
Umushinga PRISM wubatse isoko ry’amatungo magufi mu karere ka Ruhango, ibagiro ry’ingurube n’ivuriro ry’amatungo.
