Na Byukusenge Annonciata
Akarere ka Kirehe ni akarere k’icyaro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460, 95% muri bo bakaba ari abahinzi. Ni kamwe mu turere umushinga wa SAIPII ukoreramo, ukaba warateye inkunga zitandukanye abahinzi, harimo n’uburyo bwo kuhira ku buso buto n’ubuso buhuje, aribyo abahinzi baheraho bavuga ko ubuhinzi bwabahinduriye ubuzima.
Beatrice Nzabamwita ni umwe mu bahinzi b’ibigori bahinga mu gishanga cya Nyamugari gifite ubuso bungana na hegitari 42, giherereye mu murenge wa Nyamugari. We na bagenzi be 116 bibumbiye muri koperative yitwa KOWASERANYA. Aragaruka ku buhamya bw’uko ubuhinzi bwamuhinduriye ubuzima.
Ati: “Ndi umubyeyi w’abana 5. Twatangiye iyi koperative duhinga ibigori n’imboga, nubu nibyo duhinga. Umushinga wa SAIPII ugitangira kudufasha nibwo n’imibereho yatangiye guhinduka kuko umusaruro wiyongereye twihaza mu biribwa dusagurira n’isoko. Twavuye kuri toni 2 kuri hegitari imwe, tugera kuri toni 5.8 kuri hegitari.”

Nzabamwita akomeza avuga ko umusaruro abona nyuma yo gusarurira hamwe na bagenzi be muri koperative, nawe ahinga ku buso bwe bungana na ari 30. Atarabona uburyo bwo kuhira nta musaruro uhagije yabonaga.
Ati: “SAIPII yaduhaye dam ifata amazi ifite ubushobozi bwo kwakira amazi angana na metero cube 543,000. Kuri ari imwe nasaruragaho ibiro 100 by’ibigori, ariko ubu nsaruraho ibiro 300 by’ibigori. Nishyurira abana ishuri mu mashuri yisumbuye, nubatse inzu nziza kandi imirire nayo yarahindutse nihaza mu biribwa n’abana banjye.”
Ubuhamya bw’uko ubuhinzi bwahinduye imibereho y’abahinzi, Nzabamwita abuhuriyeho na Iringirimana Sammuel, uhinga urusenda, akaba atuye mu murenge wa Kigarama.
Iringirimana ni urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga, akaba yaratewe inkunga n’umushinga wa SAIPII.
Ati: “Ntarabona inkunga ya SAIPII nahingaga urusenda rusanzwe ruzwi ku izina rya piripiri. Ntabwo nabonaga umusaruro uhagije kuko ubwo bwo kuhira bwarampendaga, nkuhira inshuro nke kuko nakoreshaga moteri eshatu kandi mazutu irahenda.”
Akomeza avuga ko SAIPII yamuhuguye ku buhinzi bukozwe kinyamwuga imuha n’imbuto nziza y’urusenda izwi ku izina rya TEJA.

Ati: “Maze kugira ubumenyi natangiye guhinga urusenda rwa TEJA kuko arirwo rutanga umusaruro mwinshi. Uburyo bwo kuhira ku buso buto bwaramfashije kuko ubu inshuro ebyiri maze gusarura mu byumweru bibiri, maze gusarura ibiro 500 by’urusenda kandi gurisha urusenda rubisi, ku mafaranga 500 ku kilo kimwe. Nkurikije imiteja urusenda rufite, ndateganya kuzabona umusaruro ungana na toni 4.”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko bashimira umushinga wa SAIPII yafashije abahinzi kongera umusaruro binyuze mu buryo bwo kuhira bagahinga ibihembwe by’ihinga bitatu, mu gihe bari basanzwe bahinga bibi kandi nabwo izuba ntiritume babona umusaruro.
Ati: “Kuhira ku buso buto no kubutaka buhuje byafashije abahinzi kongera umusaruro. Ibigori byavuye kuri toni 2.5 kuri hegitari imwe, bigera kuri toni 4 kuri hegitari imwe. Hari ibindi bihingwa bigeza kuri toni 7 kuri hegitari imwe, ariko turifuza umusaruro uri gahati ya toni 10 na 12 kuri hegitari.”

