Abahinzi bashinganishije igihingwa cy’ibirayi nyuma y’igihe kirekire Ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe bibateza igihombo
Ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe nibyo bikunze kwibasira akarere ka Rutsiro kuko ari akarere k’imisozi miremire. Ibiza bavuga ko bikunda kubateza ibihombo ni inkangu, imyuzure, n’izuba riva igihe kirekire rigatuma ibihingwa byabo birumba.
Abahinzi b’ibirayi mu karere ka Rutsiro bavuga ko Ibiza byabateye igihombo igihe kirekire, ariko guhera muri 2024 bamenya amakuru ya Tekana bagashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi, ntabwo bagihomba burundu kuko Tekana ibashumbusha igishoro baba barashinganishije.

Mutuyimana Florentine ni umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Kigeyo, mu gishanga cya Rwambeho. Avuga ko kubera imiterere y’akarere kabo, Ibiza bikunda kubibasira kuburyo hari igihe badasarura kandi barashoye amafaranga mu buhinzi.

Ati: “Twagiraga igihombo kuburyo umurima usarurwaho ibiro birenga 500 by’ibirayi wibasirwa n’ibiza ntihasarurwe n’ikilo kimwe. Nyuma yo gushinganisha ibihingwa byacu, iyo duhuye n’ibiza baradushumbusha.”
Akomeza avuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umugezi wa Biruye unyura mu gishanga cya Rwambeho ari nacyo bahingamo ibirayi, uyu mugezi wuzuye amazi agasandara mu murima ibirayi birarengerwa kubera umwuzure watewe n’uwo mugezi.

Ati: “Umwuzure ukimara kurengera ibirayi byacu, agronome yaraje akora raporo ayitanga ku kigo cy’ubwishingizi. Iki gishanga duhingamo gifite ubuso Bungana na hegitari 6,5. Ubusannzwe tweza toni 18 kuri hegitari imwe, ariko icyo gihe twasaruye toni 10 kuri hegitari. Tekana yadushumbushije amafaranga asaga miliyoni y’amanyarwanda.”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere n’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko gahunda ya Tekana itaritabirwa cyane kubera ko hari abaturage bari bataramenya amakuru yayo.
Ati: “Dukomeje ubukangurambaga kugirango abaturage bitabire gahunda ya Tekana. Tuzakorana n’abayobozi ku rwego rw’akagali kuko bari hafi y’abaturage.”

Mu mwaka wa 2025-2026, akarere ka Rutsiro hishingiwe ibigori ku buso Bungana na hegitari 90,483, ibirayi kuri hegitari 98,540 n’ibishyimbo kuri hegitari 53, 025.
Amatuntungo yishingiwe ni inka 1867, inkoko 2, 330 n’ingurube 1124.
Museruka Joseph ni Umuyobozi w’umushinga wa TEKANA muri RAB-SPIU. Avuga ko iyi gahunda imaze gutanga ibisubizo bifatika ariko akavuga ko ubukangurambaga bugomba gukomeza.
Ati: “Buri mwaka, abahinzi barenga 200.000 binjira muri gahunda ya TEKANA Urishingiwe Muinzi Mworozi. Guverinoma yishyura 40% by’inkunga, mu gihe umuhinzi cyangwa umworozi atanga 60% asigaye. Kugeza ubu, amafaranga y’u Rwanda 9,392,461,332 ni yo amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi.

Abahinzi bamaze gushumbushwa amafaranga 5.260.214,761 naho aborozi bamaze guhabwa amafaranga 4.132.246.571. nkunganire ya leta yose imaze gutangwa ni 7.025.436,179.20.
TEKANA ni gahunda ya leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ikaba ishyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’umutungo (RAB).
