
Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) cyatangaje ko igishushanyo mbonera cy’ikiyaga cya Kivu, uburobyi rusange buzaba ari 53%.
Iki kigo kigaragaza ko imirimo yagenwe gukorerwamo nk’uko biri mu gishushanyo mbonera, ari uburobyi rusange, ubucukuzi bwa gazi, ubukerarugendo n’imyidagaduro, ubworozi bw’amafi n’ubwikorezi bwo mu mazi.
RWB isobanura ibizakorerwa mu kiyaga cya Kivu nkuko biri mu gishushanyo mbonera.
Igira iti: “Uburobyi rusange buzaba ari 53%, ubucukuzi bwa gazi ari 31%, ubukerarugendo n’imyidagaduro 8% naho ubworozi bw’amafi buzaba bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, buzaba buri kuri 7%.”
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena uyu mwaka, Nyirishema Richard, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kwita ku mutungo kamere w’amazi, yasobanuye impamvu hazajya hatangwa uruhushya mbere yo gutangira umushinga mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati: “Hari ubwo usanga nk’umuntu usanzwe afite ubucuruzi bwo gukora ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro yo mu mazi, afite Hoteli ariko akaba akeneye no kugira uburenganzira bwo gukorera mu mazi, hakaba hari n’abandi bashaka gukora wenda nk’imirimo y’ubworozi bw’amafi ugasanga abo bantu ni benshi kandi bose bakeneye aho bakorera.
Tugomba rero kubarangira tukavuga tuti ibyo bikorwa bijyanye n’ubworozi bw’amafi biberanye na hariya, ibijyanye n’imyidagaduro n’ubukerarugendo na byo biberanye na hariya tukabereka aho buri gikorwa cyagenewe.”
Yakomeje agira ati: ”Mu kugenera buri kintu aho kizakorerwa twifashisha igishushanyo mbonera ariko tukagerageza kubihuza n’ibindi bishushanyo mbonera bisanzwe, byaba iby’ubutaka n’iby’ubukerarugendo kugira ngo bitazavuguruzanya.”
Kugeza ubu mu biyaga 40 karemano u Rwanda rufite, bitanu muri byo ni byo bimaze gukorerwa igishushanyo mbonera ari byo ikiyaga cya Kivu, Burera, Ruhondo, Mugesera n’ikiyaga cya Muhazi.
Biteganyijwe ko ibishushanyo mborera bizakomeza gukorwa no ku bindi biyaga.
SOURCE: IMVAHO NSHYA