
Ministiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore ari kumwe n’Ambasaderi wungirije w’Amerika mu Rwanda John Armiger, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Alison Thorpe, n’Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda Belen Calvo n’abandi bafatanyabikorwa, basuye umushinga w’Urugomero wa Rusizi ya III uzatanga Megawatt 206.
Urwo ruzinduko rwari rugamije kugenzura aho uwo mushinga uhuriweho n’u Rwanda, RDC n’u Burundi ugeze cyane ko witezweho gutangira kubakwa mu mpera za 2025 ukazuzura mu myaka ine izakurikiraho.
Mbere yo gusura site uwo mushinga uzibakwaho, abafatanyabikorwa babanje kugirana inama aho bose bongeye gushimangira ko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga rigomba kugera ku ntsinzi.